Mwene Siraki 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Benshi bacumura kubera irari ry’inyungu,

kandi ushaka gukira ahunza amaso.

2Nk’uko urumambo rwinjirira hagati y’aho amabuye ahurira,

ni na ko icyaha kinugika hagati yo kugura no kugurisha.

3Udashishikarira gutinya Uhoraho,

inzu ye izarindimuka bidatinze.

Ijambo ni ryo risuzuma umuntu

4Iyo umuntu amaze kuvuga, amafuti ye arigaragaza,

mbese nk’uko iyo bamaze kugosora, hasigara incenshu.

5Icyokezo gisuzuma ibibindi by’umubumbyi;

n’ikigeragezo cy’umuntu kiba mu biganiro bye.

6Imbuto z’igiti zigaragaza umurima giteyemo,

n’ijambo rihishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu.

7Ntukagire uwo urata mbere y’uko avuga,

kuko ari ho abantu basuzumirwa.

Gushakashaka ubutungane

8Nukurikirana ubutungane uzabugeraho,

maze ubwambare nk’igishura cy’ikuzo.

9Inyoni zibana n’izo zihuje ubwoko,

n’ukuri kukagana abagukurikiza.

10Uko intare irereka umuhigo wayo,

ni ko n’icyaha kigenzereza abatunzwe n’uburiganya.

Ikiganiro cy’ibicucu

11Amagambo y’umuntu ukunda Uhoraho ahoramo ubuhanga,

ariko igicucu gihora gihindagurika nk’ukwezi.

12Hagati y’imburabwenge, ntukahamare igihe,

ahubwo jya utindana n’abantu bashyira mu gaciro.

13Ikiganiro cy’ibicucu gitera ishozi,

n’ibitwenge byabo biba bigamije amaraha y’icyaha.

14Amagambo y’utukana yorosora umusatsi ku mutwe,

maze yatangira intonganya, bose bakipfuka mu matwi.

15Intonganya z’abirasi zisesa amaraso,

no kumva ibitutsi byabo bikamena amatwi.

Kumena ibanga byica ubucuti

16Umena ibanga yiyima icyizere,

ntiyongere kugira incuti y’inkoramutima.

17Kunda incuti yawe, uyibere indahemuka,

ariko nuyimenera ibanga, ntukayiruke inyuma.

18Nk’uko bica umuntu bakamuhwanya,

ni ko nawe uzaba utsembye isano na mugenzi wawe.

19Nk’uko umuntu areka inyoni yari afashe mu kiganza ikaguruka,

nawe waretse mugenzi wawe aragenda, ntuzamushyikira.

20Ntuzirirwe umushakashaka kuko yageze kure cyane,

yarahunze nk’impara irokotse umutego!

21Mu by’ukuri igikomere kirapfukwa,

abantu batukana bakigorora,

ariko uwamennye ibanga ntagira igaruriro.

Uburyarya

22Uwica ijisho aba agambiriye ikibi,

kandi nta washobora kukimubuza.

23Iyo muri kumwe akubwira agushyeshyenga,

n’amagambo yawe akayatangarira;

ariko wakwerekera irya agahindura imvugo,

imvugo yawe akayihinduramo umutego.

24Ibyo nanga ni byinshi, ariko nta cyarusha uwo,

kandi Uhoraho na we aramwanga.

Umuntu ahanirwa icyo yakoze

25Uteye ibuye mu kirere aba ariteye ku mutwe we,

kandi ubugome bufata ubugiriwe n’ubugize.

26Ucukura urwobo azarugwamo,

naho utega umutego uzamufata.

27Ugira nabi, inabi izamwokama,

kandi ntazamenya n’aho iturutse.

28Kunnyegana no gutuka abandi, ni iby’umwirasi,

ariko igihano kiramwubikiye nk’intare.

29Abashimishwa n’uko abakunda Uhoraho bayobye,

bazagwa mu mutego,

kandi ububabare buzabazahaza mbere yo gupfa.

Inzika

30Inzika n’umujinya, na byo ni ibintu biteye ishozi,

kandi umunyabyaha aba yarabizobereyemo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help