1Yobu afata ijambo, agira ati
2«Iyaba bashoboraga kumva agahinda kanjye,
ngo bapimire ku munzani amakuba yanjye,
3basanze arusha uburemere umusenyi wo ku nyanja,
ikaba ari na yo mpamvu mvuga amateshwa !
4Koko kandi, imyambi ya Nyirububasha yantebeyemo,
n’umutima wanjye wanyoye ubumara bwayo;
uburakari bw’Imana bwankoraniyeho.
5Ese indogobe yahebeba ibona ubwatsi,
cyangwa ikimasa kikabira kiri mu rwuri ?
6Ibiryo bibishye se, wabirya nta munyu ?
Umweru w’igi se ugira icyanga ?
7Ibiryo nk’ibyo nanze kubyasamira,
n’umutima wanjye wazinutswe uwo mugati.
8Icyampa ngo icyo nsabye ngihabwe,
maze Imana insubize amizero yanjye !
9Icyampa ngo Imana ibe ari yo injanjagura,
inkubite mu cyico inkureho.
10Bityo n’ubwo ndi mu kaga karenze urugero,
byibura nashimishwa n’icyo cyizere
cy’uko ntihakanye amagambo ya Nyirubutungane.
11Ubu se nsigaranye imbaraga ki ngo mbe nakwiyumanganya;
ko ibyanjye birangiye, icyo nkizeye ni iki?
12None se nacuzwe mu mabuye,
cyangwa umubiri wanjye ukozwe mu muringa?
13Hari ikindi kindi se nakwishingikirizaho,
ko n’icyari kuntera inkunga cyose cyanyitaruye?
14Utagiriye impuhwe mugenzi we,
aba yanze kubaha Nyirububasha!
15Abavandimwe banjye barantereranye,
babaye nka ya migezi ihimba ari uko imvura yaguye.
16Mu itumba, usanga yuzuye amazi akonje,
kubera imvura n’urubura byayujuje,
17ariko icyi cyaza igahita ikama,
izuba ryacana, igaherako yuma.
18Ku mpamvu yayo, imbaga z’abagenzi ziteshwa inzira,
zikaboneza iy’ubutayu, ziyobagurika.
19Imbaga z’abagenzi b’i Temani zikayishakashaka hose,
ab’i Sheba ni yo bashingiyeho amizero.
20Amaherezo, icyizere cyabo kikagwa ku busa,
bagera ku nkombe zayo, bagashoberwa.
21Namwe rero, ubu ni ko mumerewe,
mwasanze nteye ubwoba, maze ibikoba birabakuka.
22Ese hari ubwo nigeze mbasaba nti ’Nimugire icyo mumpa,
mukore mu mutungo wanyu mumfashe,
23kandi munkize ukuboko k’umubisha,
munandinde abankandamiza’?
24Ngaho nimumpanure, ndaceceka,
munyereke aho natandukiriye, ngacumura.
25Amagambo y’ukuri umuntu yayihanganira;
ariko se mwe ibyo munjora, bigamije iki?
26Muranshinja se muhereye ku byo navuze,
kandi ari imvugo y’uwihebye itwarwa n’umuyaga!
27Ndumva mwebwe mwarya n’imfubyi,
mukagambanira incuti yanyu!
28Ngaho rwose nimundebe, ndabibasabye,
imbere yanyu sinabeshya!
29Ahasigaye mungarukire, mwoye kundenganya;
mungarukire, kuko ntatezutse ku butabera.
30Ese hari ikinyoma musanze ku rurimi rwanjye?
Umunwa wanjye se, waba utagishobora kuvangura icyago?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.