1Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati
2«Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye,
yishingikirije amagambo ye y’amahomvu?
3Kenyera kigabo rero ukomeze,
maze nkubaze, unsubize.
4Igihe naremaga isi wari he?
Ngaho bivuge, umva ko uzi ubwenge!
5Imbibi zayo zashyizweho na nde, niba ubizi?
Ni nde wayiringanije mu burebure?
6Imfatiro zayo zishingiye kuki?
Ni nde wayitereye ibuye yicayeho,
7igihe inyenyeri z’umuseke zahimbarwaga,
n’abamalayika b’Imana bose bavuza impundu?
8Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri
igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi;
9maze nkayisesuraho ibicu,
nkayikindikiza ibihu bibuditse?
10Nayishingiye urubibi,
nyitangiriza inkombe n’ibigomezo,
11ndavuga nti ’Uzagarukira hano, ntuzaharenga;
aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’
12Kuva wabaho se, wigeze uha amategeko igitondo,
n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera,
13kugira ngo uturuke isi mu mpande,
maze utahure abagome bayiriho?
14Nuko ubutaka buhinduka urugina,
rukwira agasozi nk’umwambaro.
15Abagome bo, urumuri rubazimirizwaho,
maze uwari ubanguye ukuboko kuravunika.
16Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja,
cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu?
17Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu,
cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo?
18Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari?
Ngaho gira icyo uvuga, niba byose ubizi!
19Waba se uzi aho urumuri rutaha,
cyangwa aho umwijima utuye,
20kugira ngo ube wabiyobora iwabyo,
kuko waba uzi inzira ibicyura?
21Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse,
kandi ukaba umaze iminsi!
22Wageze se mu bigega by’urubura,
ubona aho amahindu ahunitse?
23Ni yo nateganyirije igihe cy’amakuba,
nyagenera iminsi y’imirwano n’intambara.
24Uzi urumuri ruca iyihe nzira, rujya kumurika,
umuyaga w’iburasirazuba uzi ukwira ku isi unyuze he?
25Ni nde waciye umuyoboro w’amazi y’imvura,
kandi akereka inkuba aho zihindira,
26kugira ngo imvura igwe ahantu hadatuwe,
mu butayu butarangwamo umuntu,
27amatongo n’ibisambu byaraye bigasoma,
maze ahari ubutayu hagahinduka urwuri?
28Ese ubundi imvura ibyarwa na nde?
Naho se amazi y’urume ava he?
29Urubura se ruvuka mu yihe nda,
amahindu se yo akomoka kuri nde?
30igihe amazi yakomeye nk’ibuye,
maze inzuzi zigafatana?
31Washobora se guhuza inyenyeri zo mu kirere,
cyangwa ukaba wazitandukanya?
32Ni wowe se umurikisha inyenyeri zo mu gitondo,
nyuma ukazimya izo mu rukerera?
33Ese uzi amategeko agenga ikirere,
ku buryo yakurikizwa no ku isi?
34Washobora kugeza ijwi ryawe ku ijuru,
ngo uhamagare imvura ikumvire?
35Imirabyo se ishyira nzira ari uko uyohereje,
cyangwa imaze kukubwira iti ’Turi hano’?
36Ni nde wahaye nyirabarazana kwitonda,
agaha isake ubwenge ifite?
37Ubara ibicu atibeshya ni nde,
agahengekera mu kirere ibigega by’imvura,
38igihe umukungugu utumuka ari mwinshi,
n’ibinonko byakomeye nk’amabuye?
39Yaba se ari wowe uhigira intare y’ingore ikiyitunga,
ukamara ipfa ibyana byayo,
40iyo bibunze mu ndiri yabyo,
byubikiye icyo byafata?
41Ni nde ushakira ikiyoni ikigitunga,
iyo ibyana byacyo bitakambira Imana,
bikabungera, byabuze icyo birya?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.