1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Yaririmbwe n’ugira ngo Imana imwibuke.
2Uhoraho, umpane nta mujinya ubigiranye,
unkosore nta mwaga ufite.
3Imyambi yawe yampuriyeho,
ikiganza cyawe kiranshikamiye.
4Kubera uburakari bwawe,
umubiri wanjye nta ho ukiri mutaraga,
ku mpamvu y’icyaha nakoze,
nta gufwa na rimwe rikiri rizima.
5Koko rero ibicumuro byanjye birampfukiriye,
birandemereye nk’umutwaro w’indashyigurwa.
6Ibisebe byanjye biranuka bikaninda amashyira,
ibyo kandi bitewe n’ubupfayongo bwanjye.
7Dore nahetamye umugongo, nkagenda nandara;
umunsi wose mpora nijimye,
8kubera ko ibyaziha byanjye bihinda umuriro,
none nta rugingo rukiri ruzima mu mubiri wanjye.
9Naguye ibinya kandi ndahuhutwa;
ndagongera, ngacura imiborogo.
10Nyagasani, ibyifuzo byanjye byose ni wowe ubizi,
n’amaganya yanjye yose ntuyayobewe.
11Umutima wanjye uradihaguza, intege zanshizemo,
ndetse n’amaso yanjye nta bwo agihunyeza.
12Incuti na bagenzi banjye bahunga ibisebe byanjye,
na benewacu bakampa akato.
13Abahigira amagara yanjye banteze imitego,
abanyifuriza icyago baramvuga amagambo mabi,
umunsi wose bakanamanama bangambanira.
14Naho jyewe, nta cyo ncyumva, boshye igipfamatwi;
meze nk’ikiragi kitabasha kuvuga,
15cyangwa se nk’umuntu utumva,
kandi utabasha kugira icyo asubiza.
16Uhoraho, ni wowe nizeye,
Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzamvuganira!
17Naravuze nti «Abashaka kunkwena igihe mputaye,
ntibazatsinde ngo bankine ku mubyimba».
18None dore ngiye kubandagara,
ububabare bwanjye ntibukimpa agahenge.
19Rwose, nemeye igicumuro cyanjye,
kandi mpagaritse umutima kubera icyaha nakoze.
20Abanyangira ubusa ntibabarika,
n’abanzira nta mpamvu ni ishyano ryose.
21Ineza mbagiriye bayitura inabi,
naharanira gukora neza bakabimpora.
22None rero, Uhoraho, ntuntererane na rimwe,
Mana yanjye, ntube kure yanjye!
23Gira bwangu untabare,
Nyagasani, mukiza wanjye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.