1Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ndenganura,
kuko ndi indakemwa mu mibereho,
nkaba nizeye Uhoraho ubutagoragora.
2Uhoraho, nsuzuma, ndetse nushaka ungerageze,
maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye;
3urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye,
kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe.
4Sinigeze nicarana n’abanyabinyoma,
cyangwa ngo ngenderere abantu b’indyarya;
5nzirana n’aho abagiranabi bateraniye,
sinigeze nicarana n’abagomeramana.
6Nkaraba ibiganza byanjye, mpamya ko ndi umwere,
kugira ngo mbone ubwegera urutambiro rwawe, Uhoraho,
7maze nkagenda mpanitse indirimbo zigusingiza,
kandi ari na ko ntondagura ibitangaza byawe byose.
8Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo,
aho hantu ikuzo ryawe rituye.
9None rero, ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha,
cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi.
10Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze,
n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa.
11Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka;
Uhoraho, nkiza, ungirire ibambe.
12Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye,
ngasingiriza Uhoraho mu materaniro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.