Matayo 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanyabwenge baza kuramya Yezu

1Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu,

2babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.»

3Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose.

4Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira.

5Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati

6’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.»

7Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye,

8abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.»

9Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara.

10Ngo babone inyenyeri barishima cyane.

11Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu.

12Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Yezu ahungishirizwa mu Misiri

13Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.»

14Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri.

15Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.»

Abana b’i Betelehemu babica

16Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge.

17Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati

18«Kuri Rama bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»

Yezu ava mu Misiri ajya i Nazareti

19Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri;

20aramubwira ati «Haguruka, ujyane umwana na nyina, usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye».

21Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Israheli.

22Ariko yumvise ko Arikelawusi yazunguye se Herodi mu Yudeya, atinya kujyayo. Nk’uko rero yabisobanuriwe mu nzozi, agana mu karere ka Galileya,

23ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi, ngo «Azitwa Umunyanazareti».

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help