Mwene Siraki 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Nta mahoro y’umukire n’umunyabyaha

1Ntuzishingikirize umutungo wawe,

ntuzibwire ngo «Mfite ibimpagije.»

2Ntukishinge ibyifuzo n’imbaraga zawe,

ngo ukurikize irari ry’umutima wawe.

3Ntukavuge ngo «Ni nde uzantegeka?»

Kuko, nta shiti, Uhoraho yazaguhana.

4Ntukavuge ngo «Ko nacumuye byantwaye iki?»

kuko Uhoraho azi kwihangana.

5Ntuziringire imbabazi ze,

ngo wungikanye ibyaha.

6Ntukibwire ngo «Imbabazi ze ni nyinshi,

azambabarira umurundo w’ibyaha nakoze»;

yego, arangwa n’impuhwe, ariko agira n’umujinya,

kandi uburakari bwe burondera abanyabyaha.

7Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho,

ngo uhore ubyimurira ejo hazaza,

kuko uburakari bw’Uhoraho buzagurumana bugutunguye,

maze igihe cyo guhanwa nikigera, uzarimbuke.

8Ntukiringire ubukungu bw’amahugu,

kuko amakuba naza, nta cyo buzakumarira.

Kwirinda uburyarya

9Ntukagosore utarebye aho umuyaga uturuka,

cyangwa ngo unyure mu mayira ubonye yose;

ibyo ni iby’umunyabyaha urangwa n’uburyarya.

10Ujye ugira ibitekerezo bihamye,

kandi uvuge ijambo uzasubiraho.

11Uzajye ushishikarira kumva,

ariko nujya kuvuga, ubanze witonde.

12Niba hari icyo uzi, subiza mugenzi wawe,

ariko niba nta cyo, icecekere.

13Ikuzo n’umugayo, byombi biba mu magambo,

kandi ururimi rw’umuntu ni rwo rutuma arimbuka.

14Uzirinde ko bakwita inzimuzi,

cyangwa ngo amagambo yawe agire uwo abera umutego,

kuko igisambo gikorwa n’isoni,

n’indyarya igahanwa bikomeye.

15Ntugacumure haba mu bikomeye, haba no mu byoroshye,

kandi uwo mwari incuti, ntimuzahinduke abanzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help