1Namwe ba shebuja, mujye muha abagaragu banyu ibitunganye n’ibibakwiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.
Imigambi ya gikristu n’amakuru ya Pawulo2Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.
3Mudusabire natwe, kugira ngo Imana idutegurire uburyo bwo kwamamaza ibanga rya Kristu, ari na ryo ritumye mba imfungwa,
4maze mbone kuritangaza uko mbishinzwe.
5Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo.
6Amagambo muvuze ahore arangwa n’ineza, amere nk’asize umunyu; uwo muvuganye wese mumenye kumusubiza uko bikwiye.
7Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.
8Ndamuboherereje kugira ngo ababwire amakuru yacu kandi abahumurize.
9Mboherereje na Onezimi, uwo muvandimwe nkunda kandi w’inyangamugayo, ngo bazane maze babamenyeshe ibyabaye ino byose.
Gutashya abavandimwe10Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.
11Yezu, uwo bahimbye irya Yusito, na we arabatashya. Ni bo bonyine mu Bayahudi bamfashije kogeza Ingoma y’Imana, bambereye igihozo.
12Epafurasi uvuka iwanyu arabatashya; uwo mugaragu wa Yezu Kristu ntahwema kubasabira, kugira ngo mukomere mube intungane, kandi mukurikize muri byose ugushaka kw’Imana.
13Rwose ndahamya ko abaruhira cyane, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, n’abo kuri Hiyerapoli.
14Arabatashya Luka, umuganga dukunda, na Demasi.
15Mutashye abavandimwe bari i Lawodiseya, na Nimifa, n’abakoranira mu nzu ye bose.
16Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze na Kiliziya y’i Lawodiseya maze na bo bayisome; namwe muzasome ivuye i Lawodiseya nibageraho.
17Mubwire Arikipo muti «Witondere umurimo wahawe muri Nyagasani, kandi wihatire kuwutunganya!»
18Ngiyo intashyo yanjye mbandikiye ubwanjye, jyewe Pawulo. Mwibuke kandi ingoyi ndiho. Muhorane ineza ya Nyagasani!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.