Ivugururamategeko 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyerekeye umuganura no kwiyibutsa Iyimukamisiri

1Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ukakigarurira ukagituramo,

2uzagerure incuro ku muganura w’imyaka yose wejeje mu butaka bwawe, imyaka uzasarura mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ubishyire mu cyibo, maze ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye.

3Uzagende usange umuherezabitambo uzaba utahiwe muri icyo gihe, umubwire uti

«Uyu munsi ndamenyesha Uhoraho Imana yawe yuko nageze mu gihugu Uhoraho yarahiye abasogokuruza bacu ko azakiduha.»

4Umuherezabitambo azakwakira cya cyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe.

5Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti «Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje.

Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse.

6Ariko Abanyamisiri batugiriye nabi, baduhindura abatindi, banadukoresha ku gahato imirimo y’ubucakara iruhanyije.

7Nuko dutakira Uhoraho Imana y’abasokuruza bacu. Uhoraho na we yumva imiborogo yacu; areba ukuntu twari indushyi, turi mu kaga, kandi tunashikamiwe.

8Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza.

9Atugeza aha hantu, aduha iki gihugu ari igihugu gitemba amata n’ubuki.

10None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.»

Uzabitereke hasi imbere y’Uhoraho Imana yawe, wuname imbere y’Uhoraho Imana yawe;

11maze wishimire ibyiza byose Uhoraho Imana yawe yaguhaye ku buntu wowe n’urugo rwawe, ubigire ufatanyije n’Umulevi n’umusuhuke w’umunyamahanga mubana.

Gutanga ituro ry’icya cumi uko imyaka itatu ishize

12Mu mwaka wa gatatu, ari na wo mwaka wo gutanga icya cumi cy’umutungo, numara kugerura icya cumi ku byo wejeje byose no kugihaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bakarya bagahaga,

13icyo gihe uzavugire imbere y’Uhoraho Imana yawe aya magambo uti

«Nakuye mu nzu yanjye umugabane wagenewe guturwa, nywuhaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi, nkurikije amategeko yawe yose wampaye, ntagize itegeko ryawe na rimwe nica nkana cyangwa nibagirwa.

14Nta cyo nigeze ndya kuri uwo mugabane ndi mu cyunamo, nta cyo nakuyeho ndi umuhumane, nta cyo nahayeho abazimu.

Rwose numviye Uhoraho Imana yanjye, ngenza uko amabwiriza yose wampaye abivuga.

15None rero, wowe utuye mu ijuru, mu Ngoro ntagatifu, unama witegereze, maze uhe umugisha umuryango wawe, kimwe n’ubutaka waduhaye ari igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko wabirahiriye abasokuruza bacu.»

16Uyu munsi Uhoraho Imana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose.

17Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye.

18Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose.

19Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho Imana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help