1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya mu mwaka wa cumi Sedekiya, umwami wa Yuda, ari ku ngoma; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Nebukadinetsari.
2Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babiloni zari zigose Yeruzalemu, naho umuhanuzi Yeremiya afungiye mu gikari cy’ingoro y’umwami wa Yuda.
3Sedekiya, umwami wa Yuda, yari yamufunze amwihaniza ati «Ni kuki uhanura ngo Uhoraho avuze atya: Ngiye kugabiza uyu mugi umwami w’i Babiloni maze awigarurire.
4Sedekiya, umwami wa Yuda, ntazava mu maboko y’Abakalideya; umwami w’i Babiloni azamuta muri yombi, amuvugishe imbonankubone kandi bahanganye amaso.
5Sedekiya azajyanwa i Babiloni agumeyo, kugeza igihe nzamutabarira — uwo ni Uhoraho ubivuze. Kandi nimugerageza kurwanya Abakalideya, ntimuzabatsinda.»
6Dore rero inkuru ya Yeremiya: Uhoraho yarambwiye ati
7«Hanameli mwene Shalumi so wanyu, azagusanga akubwira ati ’Gura umurima wanjye uri Anatoti, kuko ufite uburenganzira bwo kuwugura.’»
8Nk’uko Uhoraho yari yabivuze, Hanameli mwene data wacu yansanze mu gikari cy’inzu y’imbohe, arambwira ati «Ndakwinginze, ugure umurima wanjye uri i Anatoti, mu gihugu cya Benyamini; kandi kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwugura, uwigurire.» Ubwo nahise numva ko ari ijambo ry’Uhoraho.
9Naguze rero uwo murima na Hanameli mwene data wacu, umurima wari i Anatoti, mubarira amasikeli cumi n’arindwi ya feza.
10Nanditse inyandiko y’amasezerano ndayifunga, nshyiraho ikashe yanjye imbere y’abagabo nari natumiye, maze mupimira feza ku munzani.
11Nafashe inzandiko z’ubuguzi, ari urwari rufunze bikurikije amategeko, ari n’urwari rufunguye,
12nziha Baruki mwene Neriya wa Mahiseya; mbikorera imbere ya Hanameli mwene data wacu, imbere y’abagabo bashyize umukono kuri izo nyandiko z’ubuguzi, n’imbere y’Abayuda bose bari mu gikari cy’inzu y’imbohe.
13Mu maso yabo nategetse Baruki, nti
14«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Fata izi nyandiko z’ubuguzi, ari uru rufunze, ari na ruriya rudafunze, uzishyire mu kibindi gihiye neza kugira ngo zitazangirika.
15Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Inzu, imirima n’imizabibu yo muri iki gihugu, bizongera bigurwe.»
16Namaze guha Baruki mwene Neriya inyandiko z’ubuguzi, ntakambira Uhoraho, ngira nti
17«Uhoraho Mana, ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga nyinshi n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Kuri wowe nta kidashoboka!
18Ugaragariza ubuntu bwawe ibisekuruza ibihumbi, ariko ibicumuro by’ababyeyi ukabihanira abana babo. Wowe, Mana y’igihangange, izina ryawe ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo!
19Imigambi yawe irahebuje kandi urangwa n’ibikorwa bikomeye. Witegereza imyifatire ya buri muntu, maze buri wese ukamuhemba ibihwanye n’imyifatire ye, mbese ibikwiranye n’ibikorwa bye!
20Wigaragaje mu gihugu cya Misiri, uhakora ibitangaza n’ibimenyetso bikiratwa muri Israheli no mu bantu bose kugeza na n’ubu; bityo wihesheje izina ry’ikirangirire, nk’uko bigaragara muri iki gihe.
21Wakuye umuryango wawe mu gihugu cya Misiri wifashishije ibimenyetso by’ibitangaza, n’imbaraga z’ukuboko kwawe, bituma bose bashya ubwoba.
22Hanyuma wabahaye iki gihugu wari wararahiriye abasekuruza babo ko uzakibegurira, igihugu gitemba amata n’ubuki.
23Baraje bagituramo, ariko ntibumva ijwi ryawe, ntibakurikiza amategeko yawe, ntibagira icyo bakora mu byo wabategetse, ni bwo ubagushijeho aya makuba yose.
24Dore abanzi bacu barunze igitaka iruhande rw’inkike z’umugi bazuririraho badutera; none kubera inkota, inzara n’icyorezo, umugi ugiye gutabwa mu maboko y’Abakalideya bawurwanya. Iryo wavuze riratashye kandi nawe urabiruzi.
25Nyamara, Nyagasani Mana, ni wowe wambwiye uti ’Tanga feza ugure uwo murima kandi ubitorere abagabo’, none umugi ushyizwe mu maboko y’Abakalideya!»
26Nuko Uhoraho abwira Yeremiya ati
27«Jyewe Uhoraho, ndi Imana y’icyitwa ikinyamubiri cyose, ni iki kitanshobokera?
28None rero — uwo ni Uhoraho ubivuze — uyu mugi ngiye kuwugabiza Abakalideya na Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze azawufate.
29Abakalideya bagose uyu mugi bazawinjiramo bawutwike; ukongokane n’ibisenge by’amazu batwikiragaho amaturo ya Behali, n’ibyo baturiragaho ibitambo biseswa basenga ibigirwamana kugira ngo banshavuze.
30Ni koko, kuva mu bwana bwabo, Abayisraheli n’Abayuda bakoze ibyo nanga gusa; Abayisraheli baranshavuje kubera imigenzereze yabo — uwo ni Uhoraho ubivuze.
31Uyu mugi wanteye uburakari n’umujinya kuva washingwa kugeza na n’ubu! Ngomba rero kuwigiza kure yanjye,
32kubera ibyaha Abayisraheli n’Abayuda bakoze: baranshavuje ubwabo, n’abatware babo, n’abaherezabitambo n’abahanuzi babo, mbese abantu bose ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu.
33Banshinganye ijosi ntibandeba n’irihumye; n’ubwo mbigisha ubudahwema ntibumva, ntibakira inyigisho yanjye.
34Bashyira ibiterashozi byabo mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye, bityo bakayihumanya.
35Bubakiye Behali urutambiro mu kabande ka Bene Hinomi, kugira ngo batwikire Moleki abahungu babo n’abakobwa babo; ibyo kandi sinigeze mbisaba, sinigeze natekereza gukoresha iryo shyano riyobya Yuda!»
36None rero, dore ibyo Uhoraho Imana ya Israheli avuze kuri uwo mugi muvuga ko waguye mu maboko y’umwami w’i Babiloni, akoresheje inkota, inzara n’icyorezo:
37Ngiye kubakoranya, mbakure mu bihugu byose nabatatanyirijemo kubera uburakari bwanjye, umujinya n’ubwivumbagatanye bukabije, mbagarure aha hantu maze mpabatuze mu mahoro.
38Bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana.
39Nzabashyiramo ibitekerezo bimwe n’imico imwe, mbatoze kunyubaha iteka ryose, bitume bagira ihirwe, bo n’urubyaro rwabo.
40Nzagirana na bo isezerano rihoraho, sinzareka kubitaho kugira ngo mbagirire neza; nzabatera kunyubaha mu mutima wabo, maze boye kunyitarura bibaho.
41Nzashimishwa no kubagirira neza; kandi ni koko, nzabakomeza muri icyo gihugu mbishyizeho umutima wanjye wose n’imbaraga zanjye zose.
42Ni koko, Uhoraho avuze atya: Nk’uko nateje ibi byago bikomeye uyu muryango, ni na ko nzabagezaho ibyiza narahiriye kuzabaha.
43Hazagurwa imirima muri icyo gihugu muvuga ngo «Ni amatongo gusa, ntikigira abantu n’amatungo, kandi cyaguye mu maboko y’Abakalideya.»
44Bazagura iyo mirima batanze feza, bandike inyandiko z’ubuguzi, bazishyireho ikashe babanje gutora abagabo mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, mu migi yo mu misozi, iyo mu mirambi, n’iyo muri Negevu, kuko ngiye kubagarura. Uwo ni Uhoraho ubivuze!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.