1Nyuma ye, hadutse Natani,
ahanura mu gihe cya Dawudi.
Dawudi2Nk’uko ibinure bikurwa ku gitambo cy’ubuhoro,
ni ko Dawudi yatoranijwe mu bana ba Israheli.
3Yakinishaga intare nk’aho zabaye abana b’ihene,
n’ibirura akabikinisha nk’abana b’intama.
4Mu busore bwe se ntiyishe umuntu w’igihanyaswa,
maze umuryango akawukiza atyo ikimwaro,
igihe yazunguzaga ibuye mu muhumetso,
agatsemba ubwirasi bwa Goliyati?
5Koko rero, yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose,
nuko akaboko ke k’iburyo karakomera,
maze atsemba umurwanyi ukomeye,
kandi umuryango we usubirana ububasha.
6Ni yo mpamvu bamuratiye ko yishe ibihumbi n’ibihumbagiza,
bakamushimira imigisha Uhoraho amuhunze,
bamutamiriza ikamba ry’ikuzo.
7Koko rero, yatsembye abanzi bari babakikije,
arimbura ababisha be b’Abafilisiti,
kugeza na n’ubu yarabaganje uruhenu.
8Mu bikorwa bye byose, yashimiraga Nyir’ubutungane,
akarata Umusumbabyose mu magambo amusingiza;
yaririmbaga n’umutima we wose,
abitewe n’urukundo afitiye Uwamuremye.
9Yashyizeho umutwe w’abaririmbyi imbere y’urutambiro,
kugira ngo batere indirimbo zinogeye amatwi.
10Iminsi mikuru yarayubahirije bitangaje,
ibirori birushaho guhimbazwa,
bagasingiza izina ritagatifu ry’Uhoraho,
kuva mu museso urusengero rukarangira.
11Uhoraho yamukijije ibyaha bye,
amukomereza ububasha ubuziraherezo,
amuha isezerano rya cyami,
n’intebe y’ikuzo muri Israheli.
Salomoni12Yazunguwe n’umwana we wuzuye ubumenyi,
wabayeho mu ihirwe abikesha se.
13Salomoni yategetse mu gihe cy’amahoro,
n’Imana imuha ituze impande zose,
kugira ngo amwubakire Ingoro izitirirwa izina rye,
kandi amutegurire urusengero ruzahoraho.
14Mbega ukuntu mu busore bwawe wari umunyabuhanga,
wuzuye ubwenge boshye uruzi rusendereye!
15Ubuhanga bwawe bwakwiriye isi,
uyuzuza imigani yawe y’inshoberamahanga.
16Izina ryawe ryageze no mu birwa kure,
kandi ukomeza gukundirwa ko uri umunyamahoro.
17Isi yose yatangariye indirimbo,
imigani n’inshoberamahanga byawe,
n’ukuntu buri kibazo ukibonera igisubizo.
18Mu izina ry’Uhoraho Imana,
mu izina ry’uwo bita Imana ya Israheli,
wahunitse zahabu nk’aho yabaye itini,
urundarunda feza nk’ibyuma bisanzwe bakoranya.
19Nyamara wishinze abagore,
umubiri wawe utwarwa n’irari.
20Wandavuje ikuzo ryawe, usebya ubwoko bwawe,
uteza uburakari ku bana bawe,
barashavura kubera ubusazi bwawe.
21Nuko igihugu kigabanyamo kabiri,
maze muri Efurayimu havuka ingoma y’indakoreka.
22Nyamara Uhoraho ntadohoka ku mpuhwe ze,
ngo yibagirwe na rimwe mu magambo ye:
ntiyatsembye abakomoka ku uwo yitoreye,
cyangwa ngo arimbure ubwoko bw’uwamukunze.
Ahubwo Yakobo yamuhaye agasigisigi,
na Dawudi ntiyamwima abamukomokaho.
Robowamu na Yerobowamu23Nuko Salomoni arapfa asanga abasekuru be,
ariko mu bamukomokaho asiga umuntu
warushaga ubusazi umuryango wose, ntagire n’ubwenge:
ari we Robowamu wateye umuryango wose kwivumbagatanya.
24Yerobowamu, mwene Nabati, yateye Israheli gucumura,
ayobora Efurayimu mu nzira y’icyaha.
Ibyaha byabo byariyongereye
ku buryo bajyanywe bunyago kure y’igihugu cyabo.
25Koko rero birutse inyuma y’icyitwa ikibi cyose,
kugeza ubwo bikururiye igihano.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.