Icya mbere cya Samweli 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abafilisiti banga kujyana na Dawudi ku rugamba

1Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli.

2Abatware b’Abafilisiti bagendaga imbere y’ingabo zabo, uko zari zigabanyijwe mu mitwe y’abantu amagana n’ibihumbi, naho Dawudi n’ingabo ze bakabakurikira bari kumwe na Akishi.

3Abatware b’Abafilisiti baravuga bati «Abo Bahebureyi se kandi bo ni ab’iki?» Akishi arabasubiza ati «Uyu ni we Dawudi, umugaragu wa Sawuli, umwami wa Israheli! Tumaranye imyaka igera kuri ibiri kandi nta kibi namubonyeho kugeza uyu munsi.»

4Abatware b’Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati «Ohereza uwo mugabo asubire mu gikingi wamukebeye; ntajyane natwe ku rugamba, hato ataduhindukira umugambanyi! Mbese uwo mugabo yashobora ate kongera kunga ubumwe na shebuja, uretse gutera aba bantu bacu akabatsemba?

5Mbese nta bwo ari we Dawudi babyinaga bikiranya, bati ’Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza’?»

6Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye.

7Subirayo rero, maze ugende amahoro; ntugire icyo ukora kidashimishije abatware b’Abafilisiti.»

8Dawudi abaza Akishi, ati «Ariko se naba narakoze iki? Hari ikibi wabonye ku mugaragu wawe, kuva aho ntangiriye kugukorera kugeza uyu munsi, ku buryo naba ntagikwiriye kujya kurwanya abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye?»

9Akishi asubiza Dawudi, ati «Ku bwanjye, nzi ko unshimisha nk’umumalayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisiti bavuze bati ’Ntajyane natwe ku rugamba.’

10Nuko rero, wowe n’abagaragu ba shobuja mwazanye, mubyuke mu gitondo cya kare maze nibumara gucya mugende.»

11Dawudi n’ingabo ze babyuka kare, bagira ngo bagende, basubire mu gihugu cy’Abafilisiti. Nuko Abafilisiti barazamuka bajya i Yizireyeli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help