Tobi 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Tobiti akira ubuhumyi

1Nuko bageze hafi ya Kaserini ahateganye na Ninivi, Rafayeli aravuga ati

2«Uzi ukuntu so twamusize,

3none reka dushingure, umugore wawe tumugende imbere; tujye gutegura inzu, naho abandi baraba baza.»

4Bombi barajyana, maze Rafayeli abwira Tobi, ati «Ka gasabo, gatware mu ntoki.» Ya mbwa na yo irabakurikira, ibagenda inyuma.

5Ana we, yari yicaye akenguza inzira umuhungu we yaturukamo.

6Nuko amurabutswe atungutse, abwira Tobiti ati «Dore umuhungu wawe araje, kandi azanye na wa muntu wamuherekeje!»

7Mbere y’uko Tobi agera hafi ya se, Rafayeli aramubwira ati «Ndabizi neza, amaso ye arahumuka!

8Uyasigishemo ako gasabo, uwo muti urakorakoranya bya bihu byera, ubyomore ku mboni; maze so ahumuke, yongere arebe urumuri.»

9Ana aza yiruka, umuhungu we amugwa mu nda; ni ko kumubwira ati «Ndongeye ndakubona, mwana wanjye! Ubu noneho ninshaka mpfe.» Maze asesa amarira.

10Tobiti na we arahaguruka, aza adandabirana, asohokera mu irembo.

11Tobi agenda amusanga, ka gasabo akigafite mu ntoki, aramucigatira, amuhuha mu maso, aramubwira ati «Ihangane, dawe!» Amusigiramo wa muti, aramusagasira,

12nuko ayabyiringizamo ibiganza bye byombi, maze imvuvu zihungukira ku mpande z’amaso.

13Tobiti ahita amugwa mu nda, amarira arisesa, aramubwira ati «Nongeye kukubona, mwana wanjye, wowe ndeba nkanezerwa!»

14Hanyuma aravuga ati «Nihasingizwe Imana! Nihasingizwe izina ryayo risumba ayandi yose! Niharatwe abamalayika bayo batagatifu! Izina ryayo risumba ayandi riragahorana natwe, kandi n’abamalayika bayo nibubahwe uko ibihe bihora bisimburana. Kuko Imana yari yarancyashye, none ngaha umuhungu wanjye Tobi ndamureba!»

15Tobi yinjira mu nzu anezerewe, kandi asingiza Imana mu ijwi riranguruye. Hanyuma atekerereza se ukuntu urugendo rwe rwamubereye ruhire akaba azanye feza, anamubwira uko yarongoye Sara, umukobwa wa Raguweli. Hanyuma yungamo ati «Ndetse nguyu araje, ageze ku irembo rya Ninivi.»

16Nuko Tobiti ajya gusanganira umukazana we, agenda yishimye kandi asingiza Imana, agera ku irembo rya Ninivi. Abantu b’i Ninivi bamubonye yigenza ari muzima nta we umurandase, bose baratangara. Naho Tobiti akabemerera ko ari Imana yamugiriye impuhwe, ikamuhumura amaso.

17Ageze iruhande rwa Sara, umugore w’umuhungu we Tobi, Tobiti amuha umugisha, aramubwira ati «Urakaza neza, mwana wanjye! Nihasingizwe Imana yo igucyuye iwacu, mwana wanjye! So arakagira umugisha, n’umuhungu wanjye Tobi awugire, nawe kandi uwuhorane, mwana wanjye! Tahana ubuzima buzira umuze mu nzu iwawe, uyinjiranemo ibyishimo n’umunezero! Injira, mwana wanjye.»

18Uwo munsi nyine, Abayahudi bari batuye i Ninivi birabanezereza.

19Ahikari na Nadabu, bari bishywa ba Tobiti, na bo baza iwe, barishima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help