1Nuko Tobi asubiza se, agira ati «Dawe, ibyo untegetse byose nzabikora.
2Ariko se, izo feza uwo mugabo azazimpa ate, kandi atanzi nanjye ntamuzi? Icyemezo nzamuha ni ikihe, kugira ngo amenye, anyemere, maze ampe izo feza? Ikindi kandi, n’inzira zijya mu Bumedi ko ntazizi.»
3Tobiti asubiza Tobi, umuhungu we, agira ati «Twagiranye amasezerano, tuyakorera inyandiko maze twembi tuyashyiraho umukono. Hanyuma iyo nyandiko nyigabanyamo kabiri kugira ngo buri wese abone agace ke, maze akanjye ndagatwara, naho ake akabikana na feza. Dore imyaka makumyabiri irashize, mbikije izo feza! None rero, mwana wanjye, shaka umuntu wizeye aguherekeze, uzamuhembe wagarutse, hanyuma ugende usange Gabayeli aguhe izo feza.»
4Nuko Tobi arasohoka, ajya gushakashaka umuntu wamenya izo nzira, kugira ngo bajyane mu Bumedi. Ngo asohoke abona Rafayeli, umumalayika, amuhagaze imbere, ariko we ntiyamenya ko ari umumalayika w’Imana.
5Tobi aramubaza ati «Yewe wa musore we, uraturuka hehe?» Umumalayika aramusubiza ati «Ndi umwe mu bavandimwe bawe b’Abayisraheli, kandi nkaba nje gushaka aho nkora.» Tobi arongera ati «Waba se uzi inzira zigana mu Bumedi?»
6Naho we aramusubiza ati «Cyane! Nagiyeyo kenshi, inzira zaho zose nzizi mu mutwe. Mu Bumedi nahagiye kenshi, ngacumbika kwa Gabayeli, umuvandimwe wacu, utuye i Ragesi mu Bumedi. Kuva i Ekibatani kugera i Ragesi, hari urugendo rw’iminsi ibiri utavunitse, kuko Ragesi iri hejuru, mu mpinga y’umusozi.»
7Hanyuma Tobi aramubwira ati «Ba untegereje akanya, mbanze njye kubaza data, kuko nkeneye ko twajyanayo, maze nkazaguhemba.»
8Undi na we aramusubiza ati «Ni byo! Ndaguma hano, ariko ntutinde.»
9Tobi araza abimenyesha se Tobiti, aramubwira ati «Wa muntu namubonye, kandi ni n’umwe mu bavandimwe bacu, abana ba Israheli.» Tobiti aramusubiza ati «Mumpamagarire, kugira ngo menye neza ubwoko bwe n’umuryango avukamo, kandi ndebe ko dushobora kumwizera akaguherekeza.»
10Tobi arasohoka, aramuhamagara, agira ati «Musore we, data arakwifuza.» We rero araza yinjira mu nzu, maze Tobiti aba ari we ubanza kumuramutsa. Nuko umumalayika aramubwira ati «Gira ibyishimo byinshi!» Tobiti aramusubiza ati «Ibindi byishimo se nshigaje inyuma, ni ibihe? Jyewe ndi umuntu wabaye impumyi, n’urumuri rwo hejuru sinkirubona, ahubwo nibera mu mwijima w’icuraburindi, kimwe n’abapfuye batakigerwaho n’urumuri. N’ubwo ndiho ni nk’aho napfuye, kuko numva abantu bavuga, ariko simbabone.» Umumalayika aramubwira ati «Urabe intwari, Imana iri hafi kugukiza. Komera!» Naho Tobiti yungamo ati «Ese, ko umuhungu wanjye yifuza kujya mu Bumedi, washobora kumuherekeza, ukazagenda umuyobora? Muvandimwe, nzaguha igihembo cyawe.» Naho we aramusubiza ati «Nshobora kumuherekeza, kandi inzira zose ndazizi, nagiye mu Bumedi kenshi, ngenda ibibaya byose n’imisozi yaho, nta nzira n’imwe nyobewe.»
11Tobiti aramubaza ati «Muvandimwe se, ntiwambwira inzu uvukamo, n’umuryango ukomokamo? Ngaho mbwira, muvandimwe.»
12Aramusubiza ati «Umuryango wanjye se, ugushishikarije iki?» Tobiti aravuga ati «Mu by’ukuri, muvandimwe, ndashaka kumenya so, n’uko witwa.»
13We rero aramusubiza ati «Ndi Azariyasi mwene Ananiyasi Umukuru, umwe mu bavandimwe bawe.»
14Nuko Tobiti aramubwira ati «Muvandimwe, urakaza neza! Muvandimwe kandi, nturakazwe n’uko nashatse kumenya umuryango wawe neza, kuko nsanze uri umuvandimwe wanjye koko, kandi abo ukomokaho ari abantu b’ineza, bakaba imfura. Ananiyasi na Natani, ba bahungu bombi ba Semeliyasi Umukuru, twari tuziranye. Twajyanaga i Yeruzalemu tugiye gusenga, kandi inzira nziza ntibayiteshutseho. Abavandimwe bawe ni abagira neza, kandi aho uvuka ni heza. Nibigutere ishema!»
15Arakomeza aramubwira ati «Igihembo cyawe ni idarakima imwe ku munsi, hamwe n’ibizabatunga, wowe n’umuhungu wanjye.
16Mperekereza umwana, ndetse nzanakongerera.» Azariyasi aramusubiza ati «Yego, ngiye kumuherekeza. Ntugire igishyika, tugiye neza kandi ni ko tuzagaruka, kuko inzira zaho zigendeka.»
17Tobiti aramubwira ati «Urakagira umugisha, muvandimwe!» Hanyuma ahamagara umuhungu we maze aramubwira ati «Tegura ibyo muzakenera ku rugendo, maze ujyane n’umuvandimwe wawe. Imana yo mu ijuru izabarinde, maze izabangarurire amahoro; kandi n’umumalayika wayo nabaherekeze, kugira ngo abarengere, mwana wanjye!»
Nuko Tobi arasohoka kugira ngo agende, maze ahobera se na nyina. Tobiti aramubwira ati «Urugendo rwiza!»
18Naho nyina araturika ararira maze abwira Tobiti, ati «Uyu mwana wanjye umwoherereje iki? Si we kabando twacumbagiriragaho? None se, si we twatumagizaga?
19Naho feza zangana zite, hari aho zihuriye n’umwana wacu?
20Ikindi kandi uko Imana yatugeneye kubaho, ni ibyo, biraduhagije.»
21Naho we aramusubiza ati «Ibyo byiguhangayikisha; umwana wacu agiye amahoro, azagaruka ayandi, kandi uzabibona yagarutse.
22Ntibigutere umutima uhagaze, cyangwa se ngo ubagirire igishyika, mugenzi wanjye; umumalayika mwiza azamuherekeza, maze agire urugendo ruhire, kandi azagaruke amahoro!»
23Nuko Sara aherako areka kurira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.