Intangiriro 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana igirana Isezerano na Abramu

1Ibyo birangiye, Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye, ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.»

2Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.»

3Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye.»

4Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.»

5Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.»

6Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane.

7Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.»

8Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?»

9Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.»

10Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo.

11Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana.

12Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi.

13Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose.

14Ariko abo bazaba barabereye abacakara na bo nzabahana. Hanyuma abazagukomokaho bazahimukane ibintu byinshi.

15Naho wowe uzigendera mu mahoro, usange ba sokuruza bawe; uzahambwa mu mahoro ugeze mu zabukuru.

16Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.»

17Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri.

18Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»

19Ni igihugu cy’Abakeniti, Abakenisi, Abakadimoni,

20Abaheti, Abaperezi, Abarefayimu,

21Abahemori, Abakanahani, Abagirigashi, n’Abayebuzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help