Imigani 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Urubura mu mpeshyi, imvura mu isarura, byombi ntibikwiye;

nkanswe icyubahiro ku mupfayongo.

2Nk’uko igishwi gihunga, cyangwa intashya ikaguruka,

ni na ko umuvumo w’amaherere udahama.

3Ikiboko gikwiriye ifarasi, icyuma gikwiriye akanwa k’indogobe;

inkoni zo zibereye ibitugu by’umupfayongo!

4Ntugasubize umupfayongo ukurikije ubusazi bwe,

hato utazavaho umera nka we.

5Ujye usubiza umupfayongo ukurikije ubusazi bwe,

hato atazibeshya ko yabaye umunyabuhanga.

6Utumye umupfayongo, aba yigoreye ubusa,

ni nk’aho yakubise amaguru y’ubusa.

7Uko amaguru y’ucumbagurika aba adashinga,

ni na ko umugani uvuzwe n’igicucu uba udafashe.

8Guha umupfayongo icyubahiro,

ni nko gupfunyika ibuye mu muhumetso.

9Umugani uvuzwe n’umupfayongo,

ni nk’ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi.

10Ukoresha umupfayongo cyangwa umusinzi,

aba ari nk’umurashi w’umuheto ukomeretsa abihitira bose.

11Uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

ni na ko umupfayongo akomera ku busazi bwe.

12Ese wabonye umuntu wirata ko ari umunyabuhanga?

Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azabumutanga.

13Umunebwe aravuga ati «Mu nzira hari ikirura!

Mu mayira hari intare!»

14Uko urugi rwihindukiza ku mapata yarwo,

ni na ko umunebwe yihindukiza ku buriri bwe.

15Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe,

bikamunanira kukigarura ku munwa.

16Umunebwe yibwira ko arusha ubuhanga

abantu barindwi basubizanya ubushishozi.

17Kwivanga mu ntonganya z’abandi,

ni nko gukurura amatwi y’imbwa yigendera.

18Hari usa n’umuntu wihindura umusazi,

akajugunya amafumba yaka, akarasa n’imyambi yica!

19Ni wa wundi ubeshya mugenzi we,

agahindukira, akavuga ngo «Nikiniraga!»

20Iyo umuriro ubuze inkwi, urazima,

kandi iyo inzimuzi zidahari, intonganya zirahosha.

21Nk’uko umuntu yongera amakara mu ziko n’inkwi mu muriro,

ni na ko umunyamahane asembura intonganya.

22Amagambo y’inzimuzi araryoha,

kandi ashyika ku nkingi z’umutima.

23Amagambo meza avuye ku mutima mubi,

ni nk’ibishunga bya feza bitatse ku rujyo.

24Uwangana ahorana amagambo areshya,

ariko mu mutima we aba abitsemo ikinyoma;

25nakuzanaho imvugo nziza, ntukamwizere,

kuko umutima we uba wuzuye amahano.

26N’aho urwango rwe rwakwikingiranya mu buryarya,

amaherezo umugome azatahurwa imbere ya bose.

27Ucukura urwobo azarugwamo,

kandi ushungura ibuye, ni we rizagarukaho.

28Ururimi rubeshya rwanga abo rwahemukiye,

kandi umunwa w’indyarya ukurura urupfu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help