Matayo 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu bamwaka ikimenyetso kimanutse mu ijuru(Mk 8.11–13; Lk 12.54–56)

1Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi baramusanga, bagira ngo bamwinje, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru.

2Arabasubiza ati «Ku mugoroba, muravuga muti ’Hazaba umucyo kuko ijuru ari umutuku’;

3no mu museke, muti ’Uyu munsi uraba mubi kuko ijuru ari urwijiji’. Bityo mukamenya gusobanura neza uko ijuru risa, nyamara ntimushobore kumenya ibimenyetso by’iki gihe turimo!

4Iki gisekuru kibi kandi cy’abasambanyi kirashaka ikimenyetso! Ariko nta kindi kimenyetso bazabona, atari icya Yonasi.» Ubwo abasiga aho arigendera.

Umusemburo w’Abafarizayi n’Abasaduseyi(Mk 8.14–21; Lk 12.1–6)

5Igihe bambukaga ngo bafate hakurya, abigishwa basanga bibagiwe kujyana imigati.

6Nuko Yezu arababwira ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.»

7Naho bo mu mutima baribwira bati «Ni uko tutazanye imigati.»

8Yezu arabimenya, arababwira ati «Mwa bemera gato mwe, n’iki gituma mujya impaka ngo ntimwazanye imigati?

9Ntimurasobanukirwa? Ntimwibuka se ya migati itanu yahagije abantu ibihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara mwahavanye?

10Ntimwibuka se ya migati irindwi yahagije abantu ibihumbi bine, n’umubare w’inkangara mwahavanye?

11Ni iki gituma mutumva ko atari imigati navugaga, igihe nababwiraga nti ’Nimwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi!’»

12Nuko bumva ko atari yababwiye kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo kwirinda inyigisho z’Abafarizayi n’iz’Abasaduseyi.

Petero yemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana(Mk 8.27–30; Lk 9.18–21)

13Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?»

14Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.»

15Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?»

16Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!»

17Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.

18Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

19Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.»

20Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu.

Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka(Mk 8.31–33; Lk 9.22)

21Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.

22Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!»

23Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»

Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu(Mk 8.34—9.1; Lk 9.23–27)

24Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!

25Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza.

26Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?

27Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.

28Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help