1Hahirwa umuntu utarigeze acumuza umunwa we,
kandi akaba adashengurwa n’agahinda k’ibyaha bye!
2Hahirwa umuntu udashinjwa n’umutima we,
kandi ntabe yarahinyutse mu kwizera kwe!
Ubugugu si bwiza3Umuntu uriganya ntaberanye n’ubukire,
none se umuntu urarikira, umukiro wamumarira iki?
4Uhunika yihotora aba ahunikira abandi,
n’umutungo we ni bo uzatengamaza.
5Uwigirira nabi se, ni nde yagirira neza?
nta n’ubwo azanezezwa n’umutungo we.
6Nta muntu mubi nk’uwizonga ubwe,
iyo ni yo ngaruka y’ubugome bwe.
7Naramuka agize neza, ni uko azaba yacitswe,
kandi amaherezo yerura ubugome bwe.
8Umuntu ufite ijisho rihora rirarikiye, aba ari mubi,
ahunza abantu amaso, akabasuzugura.
9Ijisho ry’umunyabugugu ntirinyurwa n’umugabane we,
kandi ubuhemu bwumisha umutima.
10Umunyabugugu atsimbarara ku mugati,
no ku meza ye ukahabura.
11Mwana wanjye, uko umutungo wawe ungana kose, ujye wishimisha,
kandi umurikire Uhoraho amaturo amukwiriye.
12Ujye wibuka ko urupfu rutazatinda,
kandi ko utazi igihe uzatabarukira.
13Ujye ugirira neza mugenzi wawe utarapfa,
kandi umuhe uko ufite utitangiriye itama.
14Ntukiheze ku munsi w’ibyishimo,
cyangwa ngo wibuze icyo umutima ushaka.
15Ese umutungo waruhiye, ntuzawusigira abandi,
ibyo wagezeho bakabigabana bakoresheje ubufindo?
16Ujye utanga nawe wakire, ushimishe umutima wawe,
kuko ikuzimu utazongera kuhashakira amaraha.
17Icyitwa umubiri cyose gisaza nk’umwenda,
kuko ari ryo tegeko ridakuka: hapfa uwavutse.
18Nk’uko ku giti gifite amababi menshi,
amwe ahunguka, andi agatoha;
no ku bisekuruza by’abantu ni ko bimeze:
kimwe kirasaza, ikindi kikavuka.
19Igikorwa cy’umuntu icyo ari cyo cyose,
kijyana na nyiracyo.
Umunyabuhanga arahirwa20Hahirwa umuntu uzirikana ubuhanga,
akabutekereza mu bwenge bwe,
21kandi agashishikarira amayira yabwo,
ngo yibande ku mabanga yabwo!
22Abwoma mu nyuma nk’umuhigi,
agahora abutegeye mu mayira yabwo yose;
23ahengereza mu madirishya yabwo,
akumviriza ku miryango yabwo.
24Arara hafi y’inzu yabwo,
agatera imambo mu nkuta zabwo,
25maze akahashinga ihema rye,
bityo, agatura iwabo w’amahirwe.
26Abana be, abashyira mu gicucu cyabwo,
na we akaguma mu nsi y’amashami yabwo,
27bukamurinda icyocyere,
maze agasangira na bwo ikuzo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.