Mwene Siraki 51 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo yo gushimira

1Ndashaka kugushimira, Uhoraho Mwami,

ndashaka kugusingiza, Mana Mukiza wanjye,

ngashimira izina ryawe.

2Wambereye inkunga n’ubuhungiro,

umubiri wanjye uwubuza kugwa

mu mutego w’akarimi gasebanya,

no mu uw’amagambo y’abanyabinyoma.

Mu maso y’abanzi banjye waranshyigikiye, urandokora.

3Ku bw’impuhwe zawe nyinshi n’izina ryawe ry’igihangange,

wankijije ibikomere by’abashaka kunyica,

unkura mu maboko y’abampigira,

no mu magorwa menshi nagize.

4Wankuye mu ziko ryancuraga umwuka,

unyarura mu muriro ntari nacanye,

5umvana mu nyenga y’ikuzimu,

undinda ururimi rwandujwe n’ibinyoma,

6rukanansebya ku mwami.

Nigeze kugera kure, nenda gupfa,

ku buryo nari negereye amarembo y’ikuzimu.

7Nari nagoswe impande zose, mbura uwantabara,

nshatse uwamfasha mu bantu, ndamubura!

8Ni bwo rero nibutse imbabazi zawe, Uhoraho,

hamwe n’ibikorwa wakoze kera.

Nibutse ko ukiza abakwiringira,

ukabagobotora mu nzara z’ababisha.

9Nuko aho ndi ku isi ndagutakambira,

kugira ngo undinde urupfu.

10Natakambiraga Uhoraho, ngira nti «Uri Data!

Ntuntererane mu minsi y’amagorwa,

ngo mbure unkiza natewe n’abirasi;

sinzahwema kurata izina ryawe,

nzakuririmbira ngushimira.»

11Isengesho ryanjye wararyakiriye,

maze urankiza, undinda kuyoba

kandi undwanaho mu bihe bibi.

12Ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza,

nkarata izina ry’Uhoraho!

Umwanditsi aratugira inama yo gushyigikira ubuhanga

13Nkiri muto, mbere y’uko ngenda ibihugu,

nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanjye,

14mbusaba ndi imbere y’urusengero,

kandi nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho.

15Umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo,

rumeze nk’iseri ry’imbuto z’umuzabibu;

intambwe yanjye yanyuze inzira iboneye,

kuva mu buto bwanjye narabukurikiye.

16Nabaye ngitega amatwi, mpita mbuhabwa,

nuko mbiboneramo ubumenyi bwinshi.

17Nungutse byinshi ari bwo mbikesha,

Uwampaye ubuhanga, nanjye nzamuha ikuzo.

18None rero niyemeje kubukurikiza,

naharaniye icyiza, bityo sinzakorwa n’ikimwaro.

19Narwaniye gutunga ubuhanga,

nakurikije amategeko ku buryo bunonosoye,

nerekeje ibiganza byanjye ku ijuru,

maze nicuza ibyo ntarabumenyaho.

20Nabwerekejeho umutima wanjye,

maze kwisukura mbugeraho;

kuva mu ntangiriro niyemeje kubukurikiza,

ni yo mpamvu ntazatereranwa.

21Umutima wanjye washishikariye kubushaka,

none naronse umutungo uhebuje.

22Uhoraho yarampembye, ampa ururimi,

nzarwifashisha mukuze.

23Mwebwe ab’injiji, nimunyegere,

muze muture mu nzu y’ubumenyi.

24Ni kuki muvuga ko mwabubuze,

kandi imitima yanyu ibufitiye inyota ikabije?

25Nabumbuye umunwa ndavuga,

ngaho nimuburonke nta kiguzi,

26nimuce bugufi mubwiremeke,

maze umutima wanyu uhabwe ubumenyi,

kuko aho muzabusanga ari hafi.

27Nimwirebere namwe: sinavunitse bikabije,

nyamara niboneye ikiruhuko kirambye.

28Nimushakashake ubumenyi, ndetse mubutangeho feza nyinshi;

nimubugeraho, muzunguka zahabu itagira ingano.

29Umutima wanyu nunezezwe n’impuhwe z’Uhoraho,

kandi ntimugaterwe isoni no kumusingiza.

30Nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare,

maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.

Ngubwo ubuhanga bwa Yezu, mwene Siraki.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help