1Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli.
I. UBUKWE BWA HOZEYA N’ICYO BUSOBANURAUbukwe bwa Hozeya n’abana yabyaye2Intangiriro y’amagambo Uhoraho yabwiye Hozeya. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Genda ushake umugore w’indaya, uzakubyarira abana bameze nka we, kuko iki gihugu kigize indaya, kikirengagiza Uhoraho.»
3Nuko aragenda acyura Gomeri, umukobwa wa Dibilayimu, araza asama inda maze amubyarira umuhungu.
4Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Yizireyeli, kuko hasigaye igihe gito, inzu ya Yehu nkayiryoza amaraso yameneye i Yizireyeli, kandi ngatsemba ubwami bw’inzu ya Israheli.
5Uwo munsi nyine, umuheto wa Israheli nzawuvunagurira mu kibaya cya Yizireyeli.»
6Umugore arongera asama inda, abyara umukobwa. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ruhama (Ntambabazi), kuko inzu ya Israheli ntazongera kuyigirira impuhwe ukundi, ngo nyibabarire.
7Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.»
8Lo‐Ruhama ngo amare gucuka, Gomeri arongera asama inda abyara umuhungu.
9Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ami (Si umuryango wanjye), kuko mutakiri umuryango wanjye, nanjye simbe Imana yanyu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.