Izayi 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeruzalemu yatereranywe, hanyuma ikibukwa

1Yewe Ariyeli, Ariyeli!

Wowe murwa Dawudi yigaruriye!

Murangize umwaka, mufatire undi,

n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo,

2ariko amaherezo nzahana Ariyeli;

izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo.

Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo.

3Nk’uko Dawudi yabigize,

nanjye nzashinga ingando impande zawe zose,

nzakuzengurutseho ibikudindiza,

nkurundeho ibyuma bigusenyure.

4Umaze kugwa uzavugira hasi;

nuvuga, ijwi ryawe rijwigire rizamuke mu mukungugu,

rivugire mu butaka rijwigira,

rizamuke ikuzimu boshye iry’umuzimu.

5Abanzi bawe batabarika bazatumuka nk’umukungugu,

abanyagitugu bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga.

6Ako kanya, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azahita akurenganura,

amanutse mu muhindagano w’inkuba,

mu mutingito, mu rusaku rukomeye, no mu nkubi y’umuyaga,

mu muhengeri no mu ndimi z’umuriro utwika.

7Ubwo imbaga y’abantu batabarika izaba iteye Ariyeli,

abazaba bakurwanya, abakugose n’abagushikamiye,

bizababere urujijo, nk’inzozi za nijoro.

8Bizabamerera nk’umushonji urota arya,

nyamara akaramukana inzara,

cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa,

ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye.

Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu,

izaba irwanya umusozi wa Siyoni.

Umuryango w’impumyi

9Nimutangare kandi mwumirwe,

muhinduke impumyi ubudahunyeza,

mube abasinzi, ariko mutasomye kuri divayi,

mudandabirane, ariko mutanyoye ibisindisha,

10kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza,

akabahuma amaso, mwe bahanuzi,

agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi.

11Ibi mweretswe, bibabereye nk’amagambo y’umuzinge ufungishije kashe, bahereje umuntu uzi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», we agasubiza ati «Sinabishobora, kuko umuzinge ufungishije kashe.»

12Noneho bawuhereza utazi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», arasubiza ati «Nta bwo nzi gusoma.»

13Uhoraho aravuga ati

«Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa,

bakampesha ikuzo iminwa misa,

ariko umutima wabo ukaba kure yanjye.

Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu,

kimeze nk’isomo bigishijwe.

14Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo,

ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima,

n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.»

Ubugome buzasimburwa n’ubutabera

15Baragowe, abakorera mu bwihisho,

bagakinga Uhoraho imigambi yabo,

bakagambana mu mwijima, bavuga bati

«Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye ?»

16Mbega ngo muracurika ibintu!

Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba ?

Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti

«Nta bwo ari wowe wankoze!»

Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki ?»

17Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani

ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa,

naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba ?

18Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo,

n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone.

19Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho,

n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.

20Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome,

abashungerezi bagakozwa isoni,

n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa.

21Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo,

abatega abandi imitego mu manza,

n’aboshya intungane gukora nabi.

Imitima yahabye izahabuka

22Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo,

we warokoye Abrahamu, avuze atya:

Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi,

n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima.

23Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo,

bazatagatifuza izina ryanjye,

batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo,

bityo bazatinye Imana ya Israheli.

24Imitima yahabye izahabuka,

n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help