1Ntugafuhire umugore uguherereye,
atazakurizaho kukugirira nabi.
2Ntuzitegeze umugore ubonetse wese,
hato atazavaho akunyunyuza imitsi.
3Ntuzegere umugore w’indaya,
wakurizaho kugwa mu mitego ye.
4Ntuzatindane n’umuririmbyikazi,
utazafatirwa mu bishuko bye.
5Ntuzarangamire umukobwa w’inkumi,
hato mutazahanirwa hamwe.
6Ntuzigabize abagore b’indaya,
wabatsemberaho umurage wawe.
7Ntukarangaguzwe mu mayira y’umugi,
cyangwa ngo ubungabunge mu duce twawo twiherereye.
8Amaso yawe uzayarinde umugore mwiza,
woye kuyatumbira uburanga bw’umuvantarakazi;
uburanga bw’umugore bwarindagije benshi,
n’urukundo ruhagurumanira nk’umuriro.
9Uramenye ntukicare iruhande rw’umugore ufite umugabo,
ntimuzasangire divayi mu birori,
hato umutima wawe utazamurarikira,
maze watwarwa, ukagana inzira ikuroha.
Imibanire y’abagabo10Ntuzate incuti mumaranye igihe,
kuko ije vuba, itaba iyigejejeho.
incuti ije vuba ni nka divayi y’umushyuhira:
yireke ibanze ihore, uzayinywa igushimishe!
11Ntukagirire ishyari umunyabyaha kubera amahirwe ye,
kuko utaba uzi amakuba amutegereje.
12Ntugashishikazwe n’ibinyura abatemera,
kuko, ndetse no kuri iyi si, batazagenzerezwa nk’intungane.
13Ujye ugendera kure umuntu ushobora kwica,
bityo ntuzaterwa impungenge n’urupfu.
Numwegera, ujye wirinda kumukosereza,
hato atazagutesha ubugingo.
Ubimenye, hari imitego myinshi igukikije,
kandi umeze nk’umuntu ugenda hejuru y’inkike.
14Uzakore uko ushoboye ushyikirane n’abaturanyi bawe,
kandi ujye inama n’abanyabuhanga.
15Ujye ukunda kuganira n’abanyabwenge,
buri gihe muvugane ibyerekeye amategeko y’Umusumbabyose.
16Uzajye usangira n’intungane,
ushakire ishema mu gutinya Uhoraho.
17Ibikozwe n’abanyabukorikori b’abahanga,
ntibizabura ababirata,
n’umutware wa rubanda azashimwa
kubera amagambo ye yuje ubwitonzi.
18Umugabo w’inzimuzi aba gitinywa mu mugi we,
kandi amagambo y’umupfayongo amutera icyangiro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.