1Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti.
2Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Butaliyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma, Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo,
3kandi kubera ko yari ahuje umwuga na bo, — bari ababoshyi b’amahema —, aguma iwabo bagakorana uwo mwuga.
4Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.
5Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.
6Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye, ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.»
7Avuye aho ngaho, ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero.
8Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.
9Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke!
10Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.»
11Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.
Pawulo ashyikirizwa Galiyo12Mu gihe Galiyo yatwaraga Akaya, Abayahudi bahuza umugambi wo gufata Pawulo, bamujyana mu rukiko,
13bamurega bagira bati «Uyu muntu yoshya abantu gusenga Imana ku buryo bunyuranyije n’Amategeko.»
14Pawulo ngo ajye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati «Bayahudi, iyo bujya kuba ubugome cyangwa ubugizi bwa nabi murega uyu muntu, najyaga kubumva;
15ariko ubwo ari impaka zerekeye ku nyigisho, ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize ubwanyu. Jye sinshaka kuba umucamanza w’ibyo!»
16Nuko abirukana mu rukiko.
17Ubwo bahera ko basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.
Pawulo agaruka Antiyokiya, agasubira mu butumwa18Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya, ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize.
19Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi.
20Bamusaba kuhamara igihe kirekire ariko arabyanga;
21ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi,
22yomokera i Kayizareya ajya gusura Kiliziya y’aho, hanyuma amanuka ajya Antiyokiya,
23ahamara igihe kirekire. Ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose.
Apolo yigisha i Efezi n’i Korinti24Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe.
25Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri, n’ubwo yari azi gusa batisimu ya Yohani.
26Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana.
27Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo, agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana,
28kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.