Zaburi 76 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisingizo cy’Imana itanga umutsindo

1Igenewe umuririmbisha. Ku nanga z’imirya. Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu.

2Uhoraho yimenyekanyije muri Yuda,

izina rye ryamamaye muri Israheli;

3yashinze ihema rye i Salemu,

naho i Siyoni ahagira ikambere.

4Ni ho yavunaguriye intwaro z’intambara,

ingabo, inkota n’imyambi. (guceceka akanya gato)

5Uhoraho, mbega ngo uraba impangare,

kubera ibirundo by’iminyago wabacuje!

6Ingabo z’intwari zaratsinzwe,

zamburwa intwaro zazo zose,

ari uko zatwawe n’ibitotsi.

7Igihe ubakangaranyije, Mana ya Yakobo,

ibigari n’amafarasi byaracemerewe!

8Mbega ukuntu uteye ubwoba!

Ni nde waguhangara

igihe cy’uburakari bwawe?

9Itangazo ryawe ryumvikanira mu ijuru,

isi igahindagana maze igatuza,

10kuko Uhoraho ahagurukiye urubanza,

ngo arokore intamenyekana zo ku isi. (guceceka akanya gato)

11Ndetse n’ubukana bw’abakurwanya buzaguheshe ikuzo,

maze abaguhonotse ubagire imbata.

12Nimugirire Uhoraho Imana yanyu amasezerano

kandi mujye muyuzuza;

mwebwe mwese abamwegereye,

nimuzanire amaturo Imana y’Impangare.

13Ni we ucubya ubwirasi bw’ibikomangoma,

agakangaranya abami b’isi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help