1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo?
3None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo.
4Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga.
5Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe.
6Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka.
7None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho.
8Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye;
9nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho!
10Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.»
11Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho.
12Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima.
13Koko, nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu.
14Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro cyiza; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli.
15Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke.
16Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera.
17Naho mwebwe rero, ntama zanjye, nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze : Dore ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama, nkiranure amapfizi y’intama n’amasekurume.
18Bite se? Ntimwanyuzwe no kurisha mu rwuri rutoshye, ahubwo munyukanyuka ubwatsi busigaye! Ntimwanyuzwe no kunywa amazi y’urubogobogo, ahubwo n’asigaye muyatobesha ibinono byanyu!
19Ubwo se murabona ko intama zanjye ari zo zigomba kurisha ubwatsi mwanyukanyutse, zikanywa n’amazi ibinono byanyu byatobye?
20Kubera iyo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ngaha nje gukiranura intama z’imishishe n’izinanutse.
21Ubwo mwihaye kubyiga no gutera igitugu, intama zose zinanutse mukazitsimbisha amahembe, mukageza n’aho muzisuka hanze zigatatana,
22ngiye kuza gukiza intama zanjye kugira ngo zitazongera gushimutwa bibaho; ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama.’
23Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba.
24Jyewe Uhoraho, nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawudi abe igikomangoma rwagati muri bo. Nguko uko jye Uhoraho mbivuze.
25Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro, nzirukane inyamaswa z’inkazi mu gihugu. Bazatura mu butayu nta mpungenge, biryamire no mu mashyamba.
26Nzabatuza impande z’umusozi wanjye, nzagushe imvura igihe cyayo maze bazayibonereho umugisha.
27Ibiti mu murima bizera imbuto zabyo, ubutaka butange umusaruro; bazabeho mu mutekano ku butaka bwabo. Bityo bose bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba naciye ingoyi zabo, nkabagobotora mu biganza by’ababishaga agahato.
28Ntibazongera ukundi kuba umunyago w’amahanga, n’inyamaswa zo mu gihugu ntizizongera kubarya bibaho, maze bazibereho mu ituze nta kibakanga.
29Nzabaha imirima izwiho kurumbuka, ntibazongera ukundi kwicirwa n’inzara mu gihugu, kandi ntibazongera gutukwa n’abanyamahanga.
30Nuko bazamenye ko ari jye Imana yabo nkabana na bo — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — banamenye ko n’ab’inzu ya Israheli bose ari umuryango wanjye.
31Namwe rero, ntama zanjye, muri ishyo ry’abantu niragirira — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze jye nkaba Imana yanyu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.