1Ubwo intungane izahagarare nta cyo yishisha,
imbere y’abayishikamiraga bagahinyura ibikorwa byayo.
2Bakiyirabukwa bazatengurwa kubera ubwoba bwinshi,
batangazwe no kubona yakijijwe nta wabikekaga.
3Nuko babwirane bababaye, bafite ikiniga kandi baganya,
4bati «Uyu ni we kera twahinyuraga tukamuhindura urw’amenyo!
Twebwe b’ibipfamutima, imibereho ye twayitaga ubusazi,
n’urupfu rwe tukarubonamo ishyano.
5None se yaje ate kubarirwa mu bana b’Imana?
Yasangiye ate umugabane n’abatagatifujwe?
6Koko twarayobye, twitaza inzira y’ukuri,
urumuri rw’ubutabera ntirwatumurikira, n’izuba ntiryaturasiraho.
7Ntitwahwemye kunyura mu mayira y’akarengane n’ukurimbuka,
twambukiranya ubutayu butagira icyerekezo,
ariko ntitwamenya inzira ya Nyagasani!
8None se ubwirasi bwacu bwatumariye iki?
Ubukungu twiratanaga se bwo bwatwunguye iki?
9Ibyo byose byayoyotse nk’igihu,
bimera nk’impuha zihita zishira.
10Byagiye nk’ubwato bwahuranya imivumba y’inyanja,
ku buryo nta we ubona aho bunyuze
cyangwa inzira y’indiba yabwo mu mazi.
11Nanone bimeze nk’igisiga kiguruka mu kirere,
aho kinyuze ntikihasiga ikirari cyacyo,
gikubita umwuka woroshye gikoresheje amababa yacyo
kikawasa, kikawucamo inzira kizunguza amababa,
hanyuma kigahita nta kimenyetso gisize inyuma.
12Ni kimwe n’umwambi barashe,
umwuka unyuzemo uhita usubirana,
ku buryo nta we umenya aho unyuze.
13Natwe nguko uko twazimiye tukivuka,
ntitwagira umugenzo uranga aho tunyuze,
ahubwo tworama mu ngeso mbi!»
14Koko rero, icyizere cy’umugome
ni nk’umurama utwarwa n’umuyaga,
cyangwa nk’urufuro rukubiswe n’umuhengeri;
kiyoyoka nk’umwotsi mu muyaga,
kigahita nk’urwibutso rw’umushyitsi w’umunsi umwe.
Ikuzwa ry’intungane n’ihanwa ry’abagome15Nyamara intungane zibaho iteka ryose,
igihembo cyazo gituruka kuri Nyagasani,
n’Umusumbabyose akazitaho.
16Zizahabwa ikamba ribengerana ry’ubwami,
zitamirize umutako utagira uko usa,
byose bivuye mu kiganza cya Nyagasani,
kuko azabarwanaho n’ikiganza cye cy’iburyo,
ukuboko kwe kukabakingira nk’ingabo.
17Azahagurukana ishyaka yakereye kuzihorera,
ibiremwa abyambike intwaro zo guhashya umwanzi.
18Azakenyera ubutabera nk’umwambaro w’intambara,
urubanza rudasubirwaho rumubere nk’ingofero y’icyuma,
19ingabo azikingira ni ubutungane bwe budatsimburwa,
20uburakari bwe budacogora abutyaze nk’inkota,
maze isi yose izaze gufatanya na we kurwanya ibipfamutima.
21Imirabyo izagenda nk’imyambi iboneje neza,
imere nk’irashishijwe umuheto ureze koko,
izasohoke mu bicu igana intego.
22Umuhumetso we uzarekurana uburakari urubura rukaze,
amazi y’inyanja azabuzuraneho,
n’inzuzi zibarenge hejuru nta mbabazi.
23Inkubi y’umuyaga izabazibiranya maze ibagosore nka serwakira;
bityo isi yose izayogozwe izira icyaha,
n’ubugiranabi buhirike ingoma z’ibihangange.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.