1Mbega ngo muraba abapfu, Banyagalati ! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe ?
2Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe ?
3Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho ? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri?
4Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine!
5Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera?
Abrahamu yasezeranyijwe ko amahanga azarokorwa hatagombye amategeko6Nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane
,7mubimenye rero: abemera ni bo bana ba Abrahamu.
8Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»
9Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi.
10Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko byanditswe ngo «Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.»
11Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko kuko «intungane izabeshwaho n’ukwemera.»
12Amategeko kandi ntahuje.»
n’ukwemera yo avuga ngo «umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho13Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.»
14Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranijwe.
Urubyaro rwa Abrahamu: ni Kristu n’abemera15Bavandimwe, mvuge mpereye ku mico y’abantu: indagano umuntu akoze, nta wundi uyisesa cyangwa ngo agire icyo ayongeraho.
16Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe
. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu.17Icyo nshaka kuvuga rero ni iki: indagano ihamye y’Imana nta bwo yaseswa n’itegeko ryashyizweho hashize imyaka magana ane na mirongo itatu; bibaye ibyo, iyo ndagano yaba ibaye ubusa.
18Kuko iyaba umurage watangwaga ku bw’itegeko, ntibyaba bikibaye ku bw’isezerano. Nyamara ineza Imana yagiriye Abrahamu, yayigiriye isezerano.
19Itegeko rero ni iry’iki? Ryongereweho hanyuma ngo rijye rigaragaza uwacumuye, kuzageza igihe hazahinguka urubyaro rwagenewe isezerano. Itegeko ryatangajwe n’abamalayika barishinga umuhuza.
20Nyamara umuhuza ntiyabaye uw’umwe. Imana yo ni imwe rukumbi.
21Noneho se, itegeko ryaba ritambamiye amasezerano y’Imana? Oya ntibikabe! Iyaba koko haratangajwe itegeko ritanga ubugingo, ubutungane buba mu by’ukuri buriturukaho.
22Ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu.
23Mbere y’uko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa.
24Bityo rero, amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera.
25Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera, ntitugishorewe,
26kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu.
27Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu.
28Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.
29Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.