ESITERA 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Maridoke atsinda burundu

1Umwami Hashuweru ashyiraho imisoro mu gihugu cye cyose no mu birwa byo mu nyanja.

2Ibikorwa by’ubuhangange n’ubutwari by’umwami, hamwe n’ibyerekeye ikuzo rya Maridoke, umwami yahaye umwanya w’ikirenga, ibyo byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’amateka y’abami b’Ubumedi n’ab’Ubuperisi?

3Koko uwo Muyahudi Maridoke yari uwa kabiri ku mwami Hashuweru. Naho ku Bayahudi, bamubonagamo umuntu ukomeye, ukundwa na benshi mu bavandimwe be, ushakira ibyiza ubwoko bwe, kandi agaharanira amahoro y’umuryango we.

Insiguro y’inzozi za Maridoke

3aMaridoke aravuga, ati «Ibi byose tubikesha Imana!

3bKoko rero, ndibuka inzozi narose kuri byo, kandi nta n’ijambo na rimwe ribuzeho.

3cNari narose agasoko kaba uruzi, nyuma haza urumuri, izuba n’amazi y’itanganika. Urwo ruzi ni Esitera umwami yarongoye akamugira umwamikazi;

3dibiyoka binini bibiri, ni jyewe na Hamani;

3eamahanga, ni ayikoranyije ngo azimanganye izina ry’Abayahudi;

3fnaho umuryango wanjye, ni Israheli yatakiye Imana, ikarokorwa. Nyagasani yakijije umuryango we, Nyagasani yadukijije biriya byago byose, maze Imana ikora biriya bimenyetso n’ibitangaza bitigeze bibaho mu mahanga.

3gNi yo mpamvu yagennye iherezo ku buryo bubiri butandukanye, bumwe bwerekeye umuryango w’Imana, ubundi bwerekeye amahanga yose.

3hUbwo buryo bwombi kandi bwaziye ku isaha, ku gihe no ku munsi w’urubanza, mu maso y’Imana no mu maso y’amahanga yose;

3imaze Imana yibuka umuryango wayo, irenganura inyarurembo zayo.

3jIminsi y’ukwezi kwa Adari, uwa cumi na kane n’uwa cumi na gatanu w’uko kwezi, izabere umuryango wayo Israheli iminsi yo gukorana, kwishima no kudabagira imbere y’Imana, uko ibisekuruza bizasimburana ubuziraherezo.»

Umwanzuro

3kMu mwaka wa kane w’ingoma ya Putolemeyi na Kilewopatira, Dositosi wiyitaga umuherezabitambo n’umulevi, hamwe na Putolemeyi, umuhungu we, bazana iyi baruwa yerekeye umunsi mukuru w’Ubufindo, bavuga ko atari impimbano kandi ko yahinduwe na Lisimaki, mwene Putolemeyi, umwe mu bari batuye i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help