Ruta 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ruta abona umugabo

1Nawomi abwira umukazana we, ati «Ni ko mwana wa, ese si jye ugomba kukurebera uburyo wabaho ngo ugubwe neza?

2None se uriya Bowozi, shebuja wa ba bakozi mwiriranywe, si mwene wacu? Dore kandi iri joro arajya kugosoza ingano ze ku mbuga aho bazihuriye.

3Umva rero, nkubwire: wiyuhagire, wisige amavuta ahumura, wambare neza, maze umanuke ujye aho bagosorera. Ariko umenye ntumwiyereke atararangiza kurya no kunywa.

4Najya kuryama, umenye aho aryamye, ugende worosore ku birenge bye maze uryame. Na we arakwereka uko ugomba kubigenza.»

5Ruta aramusubiza ati «Ibyo umbwiye byose ndabikora.»

6Nuko aramanuka ajya aho bagosorera, abigenza uko nyirabukwe yamubwiye.

7Bowozi ararya, aranywa, amererwa neza, maze ajya kuryama hafi y’ikirundo cy’ingano. Ruta aromboka, amworosora ibirenge, araryama.

8Nuko mu gicuku, Bowozi arashiguka, arebye imbere ye, abona umugore uryamye ku birenge bye.

9Ati «Yewe, uri nde?» Undi ati «Erega ndi Ruta, umuja wawe.» Yungamo ati «Ese wancyuye ko ari wowe ugomba kugaruza ibyo mu muryango?»

10Bowozi ati «Urakagira umugisha w’Uhoraho, mwana wanjye. Ubu rwose unyeretse ubupfura bwawe, kurusha uko wabwerekanye mbere hose. Ngushimye rwose ko utirutse ku basore, baba abakire cyangwa abakene.

11None rero, mwana wanjye, ushyire umutima hamwe: icyo uzansaba cyose nzakigukorera. Abantu b’ino bose bazi ko uri umugore w’intwari.

12Cyakora n’ubwo ndi mu bagomba kugaruza iby’umuryango, hari undi wa bugufi ubifitiye uburenganzira kundusha.

13Iryamire; ejo nagutwara, ni byiza, azagutware. Ariko navuga ko adashaka kugucyura, jyewe nzagucyura. Ndahije Uhoraho Imana nzima! Ngaho iryamire, uzagenda hakeye.»

14Nuko umugore arara aho ku birenge bye, burinda bucya. Ariko abyuka mu ruturuturu, igihe umuntu aba ataramenya undi. Bowozi yaribwiraga ati «Hatagira umenya ko uyu mugore yaraye aha bagosorera.»

15Aramubwira ati «Zana uwo mwitero wawe, uwurambure neza.» Undi arawutega. Amusukiramo incuro makumyabiri z’ingano za bushoki, aramukorera. Nuko Ruta arataha, asubira mu mugi.

16Agitunguka, nyirabukwe ati «Byagenze bite, mwana wa?» Amutekerereza ibyo uwo mugabo yamugiriye byose.

17Ati «Yampaye n’uyu mutwaro w’ingano, arambwira ngo ’Ntiwasubira kwa nyokobukwe nta cyo ujyanye’!»

18Nawomi aramubwira ati «Igumire aha, mwana wanjye, kugeza igihe umenyeye amaherezo yabyo. Uriya mugabo ntaruhuka atabitunganyije byose, uyu munsi ndetse!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help