Ibyakozwe 23 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Pawulo ahanga amaso Inama nkuru, ni ko guterura ati «Bavandimwe, kugeza uyu munsi ndumva nta kibi mfite ku mutima.»

2Ariko Ananiya, umuherezabitambo mukuru, ategeka abari bakikije Pawulo kumukubita ku munwa. Nuko Pawulo aramubwira ati

3«Ni wowe Imana izakubita, wa nkike we irabye ingwa! Wicajwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, none uhinyuye Amategeko, utegeka ko bankubita!»

4Abari bahagaze aho baravuga bati «Uratuka umuherezabitambo mukuru w’Imana!»

5Pawulo arabasubiza ati «Bavandimwe, nta bwo nari nzi ko ari umuherezabitambo mukuru, kuko byanditswe ngo ’Ntugatuke umutware w’umuryango wawe.’»

6Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»

7Ngo amare kuvuga ibyo, havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo.

8Koko rero, Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho.

9Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati «Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika?»

10Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo.

11Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.»

Abayahudi bahigira kwica Pawulo

12Bukeye mu gitondo, bamwe mu Bayahudi bajya inama, ndetse barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe, batabanje kwica Pawulo.

13Abari bahuje uwo mugambi bari abantu basaga mirongo ine.

14Basanga abatware b’Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, barababwira bati «Twarahiye dukomeje ko nta cyo turi bukoze ku munwa, tutabanje kwica Pawulo.

15None rero mwebwe, mwumvikane n’Inama nkuru, musabe umugaba w’ingabo amubazanire, nk’aho hari ikindi mushaka kumenya ku bimwerekeyeho. Ubwo natwe turaba twiteguye kumwica, atari yabageraho.»

16Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo.

17Pawulo ni ko guhamagara umwe mu bategeka b’abasirikare, aramubwira ati «Jyana uyu musore ku mugaba w’ingabo, kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.»

18Nuko aramujyana amugeza ku mugaba w’ingabo, maze aravuga ati «Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye, insaba kukugezaho uyu musore, ngo afite icyo akubwira.»

19Umugaba w’ingabo ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye, aramubaza ati «Icyo ushaka kumenyesha ni iki?»

20Uwo musore aramusubiza ati «Abayahudi bumvikanye ko ejo bazagusaba kuzana Pawulo mu Nama nkuru, bitwaje ko hari ibindi bashaka kumenya ku bimwerekeyeho.

21Ntuzabemerere, kuko abantu basaga mirongo ine bamwubikiye, bakaba barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa banywa batabanje kumwica. Bategereje gusa igisubizo cyawe.»

22Nuko umugaba w’ingabo asezerera uwo musore, ariko abanje kumwihanangiriza ati «Uramenye ntugire umuntu n’umwe ubwira ibyo wamenyesheje!»

Pawulo yoherezwa i Kayizareya

23Hanyuma ahamagara babiri mu bategeka b’abasirikare, arababwira ati «Nimutegure abasirikare magana abiri, abanyamafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu, mwitegure guhaguruka saa tatu z’ijoro mujya i Kayizareya.

24Mutegure kandi n’amafarasi yo guheka Pawulo, mumushyikirize umutware Feligisi, akiri mutaraga.»

25Nuko umugaba w’ingabo yandikira umutware Feligisi muri aya magambo

26«Jyewe Kalawudiyo Liziya, kuri Nyakubahwa umutware Feligisi: ndakuramutsa.

27Uyu muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi bashaka kumwica, ni bwo mpagobotse n’umutwe w’abasirikare ndamubaka, kuko nari maze kumenya ko afite ubwenegihugu bw’Abanyaroma.

28Nashatse kumenya icyo bamurega, mujyana mu Nama nkuru,

29nsanga rero bamurega impaka z’ibyerekeye amategeko yabo, ariko nta kindi kintu na kimwe yakoze cyatuma apfa cyangwa ngo abohwe.

30Aho menyeye ko bari biteguye kumwica, niyemeje kumukoherereza. Menyesheje kandi n’abamurega ko bazakugezaho ibirego byabo. Gira amahoro!»

31Nuko abasirikare bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro, bamugeza Antipatiri.

32Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo.

33Bageze i Kayizareya, bahereza umutware Feligisi urwandiko, bamushyikiriza na Pawulo.

34Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya,

35aravuga ati «Nzaba numva ibyawe, abakurega bamaze kugera hano.» Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herodi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help