1Nuko Salomoni aravuga, ati
«Uhoraho, wiyemeje gutura mu
gihu kibuditse!
2Dore nakubakiye inzu ihebuje,
aho uzatura iteka ryose.»
Ijambo ryo kwegurira Ingoro Nyagasani(1 Bami 8.14–21)3Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha.
4Nuko aravuga, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yasezeranye, avuga ati
5’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye mu Misiri, nta wundi mugi nahisemo mu miryango yose ya Israheli kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye, kandi nta muntu n’umwe nahisemo kugira ngo abe igikomangoma muri Israheli, umuryango wanjye;
6ariko nahisemo Yeruzalemu kugira ngo izina ryanjye riyibemo kandi nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’
7Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.
8Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, kandi wagize neza.
9Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo ni umuhungu wawe uzaba wibyariye; ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye.’
10Uhoraho yujuje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli,
11kandi ni yo nateretsemo Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho yagiranye n’Abayisraheli, igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.»
Isengesho rya Salomoni(1 Bami 8.22–53)12Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, nuko arambura amaboko.
13Koko kandi Salomoni yari yarategetse ko hagati mu gikari bahamwubakira ahantu hirengeye bakoresheje umuringa, hakagira imikono itanu y’uburebure, itanu y’ubugari, n’itatu y’ubuhagarike. Arahazamukira, hanyuma apfukama imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru,
14maze aravuga ati
«Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana yindi iriho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ihwanye nawe, wowe ukomereza Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe, iyo bakugenda imbere n’umutima wabo wose.
15Wubahirije ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabyuzurishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi.
16None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, komereza data ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara imbere yanjye ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bagakurikiza amategeko yanjye, nk’uko wowe wabigenjeje.’
17None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe Dawudi nirihame!
18Ariko se koko, Imana ishobora guturana n’abantu ku isi? Ijuru ubwaryo ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!
19Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi!
20Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze ko uzahashyira izina ryawe! Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu!
21Jya wumva ugutakamba umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bazagirira aha hantu! Wowe, ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe!
22Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi maze bakamurahiza, kandi akaza kurahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,
23wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umukorere ibimukwiye, ukurikije imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge, uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe.
24Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe,
25wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasekuruza bawo.
26Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi,
27wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe icyaha cyabo n’icy’umuryango wawe Israheli, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikira, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, wahayeho umurage umuryango wawe.
28Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,
29maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga atakamba abitewe na kimwe muri ibyo, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje kuri iyi Ngoro,
30wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,
31bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu.
32Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe ry’ikirangirire, no ku mpamvu y’ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kw’impangare, akaza agasengera muri iyi Ngoro,
33wowe, uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko Israheli, umuryango wawe ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse.
34Igihe umuryango wawe uzatera abanzi bawo ukajya kubarwanyiriza aho uzaba wabohereje aho ari ho hose, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,
35wowe, aho uri mu ijuru, uzumve isengesho ryawo, maze urengere abagutakambira.
36Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi,
37nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’,
38bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasekuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,
39wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye, maze ubabarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha.
40None rero, Mana yanjye, amaso yawe narebe, kandi amatwi yawe niyumve amasengesho avugirwa aha hantu!
41Ubu rero, Uhoraho Mana, haguruka,
wowe n’Ubushyinguro burimo imbaraga zawe,
maze uze aha hantu h’uburuhukiro!
Abaherezabitambo bawe, Uhoraho
Mana, nibagire amahoro,
kandi n’abayoboke bawe nibasabagizwe n’ibyishimo!
42Uhoraho Mana, wikwitarura uruhanga rw’uwo wasize,
ibuka ibyiza wagiriye umugaragu wawe Dawudi.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.