Zakariya 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibonekerwa rya gatanu: ikinyarumuri n’imizeti

1Umumalayika twavuganaga aza kunkangura nk’umuntu bakangura mu bitotsi.

2Arambaza ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona ikinyarumuri gikozwe muri zahabu gusa, kiriho urwabya rw’amavuta, kikabaho n’amatara arindwi n’imiheha irindwi yo gushyira amavuta muri buri tara.

3Ku mpande zacyo zombi hakaba amashami abiri y’imizeti, rimwe iburyo, irindi ibumoso bw’urwabya rw’amavuta.»

4Ndongera mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Biriya bisobanura iki se, shobuja?»

5Umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Nuko ndasubiza nti «Oya, shobuja.»

6aArambwira ati

10b«Ayo matara arindwi ni amaso y’Uhoraho, yitegereza ibiri ku isi byose.»

11Ndongera ndamubaza nti «Naho se ariya mashami abiri y’imizeti ari iburyo n’ibumoso bw’ikinyarumuri, byo bisobanura iki?»

12Ubwo nungamo nti «Ariya mashami abiri y’imizeti aturukamo amavuta ya zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, byo bisobanura iki?»

13Arambwira ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Ndasubiza nti «Oya, shobuja.»

14Nuko arambwira ati «Ni abantu babiri basizwe amavuta, bahagaze imbere y’Umugenga w’isi yose.»

Ubutumwa bwerekeye Zorobabeli

6bUmumalayika arambwira ati «Dore ijambo ry’Uhoraho abwiye Zorobabeli: Si ukubera ubutwari cyangwa se ku bw’imbaraga, ahubwo ubikesha Umwuka wanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

7Uri iki se, wa musozi we muremure? Uzahinduka ikibaya imbere ya Zorobabeli, azakuramo ibuye ry’ifatizo bashimagiza, bagira bati ’Mbega ibuye ryiza! Ni ryiza rwose!»

8Nuko Uhoraho arambwira ati

9«Ibiganza bya Zorobabeli ni byo byashinze ifatizo y’iyi Ngoro, kandi ni na byo bizayuzuza; bityo muzamenye ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo wantumye.

10aUbwo se ni nde wahinyura intango y’iyo mirimo y’ibanze? Ahubwo bazanezezwe no kubona mu biganza bya Zorobabeli iryo buye ryatoranijwe.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help