Mwene Siraki 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Kumenya umwanya wo kuvuga n’uwo guceceka

1Hari ucunaguza umuntu ariko bidakwiye,

kandi uwicecekeye akenshi agaragaraho ubwenge.

2Gucunaguza umuntu biruta kumugirira uburakari budashira.

3Uwemeye ibicumuro bye aba akize umugayo.

4Uwirata ko azarenganura abandi akoresheje igitugu,

asa n’ikiremba cyasamariye kurongora inkumi.

5Uwicecekera agaragaraho ubuhanga,

naho umunyarusaku atera ishozi.

6Hari uwicecekera kuko nta gisubizo afite,

hakaba n’uwicecekera ateze umwanya ukwiye.

7Umunyabuhanga araceceka agategereza umwanya uboneye,

naho umwirasi n’igicucu ubacika bawubona.

8Ugenzwa n’amagambo aragayika,

kandi ukoresha igitugu arangwa.

Iby’isi ni amabanga

9Hari ubwo umuntu yungukira mu byago,

ubundi agahombera aho yari ateze umukiro.

10Hari ibyo utanga bikakubera imfabusa,

ariko hakaba n’ibyo utanga bikakugarukira incuro ebyiri.

11Hari umugayo uturuka ku ikuzo,

hakabaho n’abegura umutwe nyuma yawo.

12Bamwe bibwira ko baguze ibintu ku giciro gito,

nyamara babihenzweho ukubye karindwi.

13Umunyabuhanga bamukundira amagambo ye,

ariko amashyengo y’ibicucu abipfira ubusa.

14Ibyo umupfayongo azaguha, nta cyo bizakumarira,

kuko aba aguhanze amaso, agutegerejeho ibirenze;

15atanga bike, ariko akabigucyurira cyane,

agenda avuza induru nk’umumotsi,

atiza none, ejo agatiruza;

umuntu nk’uwo akwiye kwangwa!

16Umupfayongo aravuga ati «Nta ncuti ngira,

ineza yanjye nta we uyinshimira;

17abarya ibyanjye ntibajya bamvuga neza.»

Ariko se, ni kangahe aba yihaye amenyo y’abasetsi?

Imigani inyuranye

18Kunyerera ku mbuga biruta kunyerera mu mvugo;

ni yo mpamvu abagiranabi barimbuka vuba.

19Umuntu w’ikiburaburyo avuga ibiterekeranye,

bidatana n’akanwa k’injiji.

20Umugani uvuye mu kanwa k’igicucu ntiwemerwa,

kuko kitawucira igihe.

21Hari uwo ubutindi bubuza gucumura,

maze yaruhuka, ntagire icyo yicuza.

22Hari uyoba kubera gutinya amaso y’abandi,

akagendanirako kubera isoni atewe n’igicucu kimubangamiye.

23Ipfunwe ritera umuntu kwizeza mugenzi we ibidashoboka,

akaba yikururiye atyo umwanzi bigezo.

24Ikinyoma ni umwanda uhindanya umuntu,

kandi ntikiva ku munwa w’injiji.

25Igisambo kiruta umubeshyi,

ariko bombi umurage bazahabwa ni ukurimbuka.

26Imyifatire y’umubeshyi itesha agaciro,

kandi ikimwaro ntikimuvaho.

27Amagambo y’umunyabuhanga amuteza imbere,

kandi umuntu ushyira mu gaciro anyura abategetsi.

28Uhinga imirima agira ikirundo cy’ingano,

unyura abategetsi ababarirwa amakosa ye.

29Amaturo y’amoko yose ahuma amaso y’abanyabuhanga,

agafunga umunwa wabo, ntibashobore kugira uwo batonganya.

30Ubuhanga bwihishe n’umutungo utagaragara,

byombi bimaze iki?

31Umuntu uhisha ubucucu bwe

aruta uhisha ubuhanga bwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help