Abanyakorinti, iya 2 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ikuzo ry’Isezerano Rishya

1Mbese twongere kandi kwishingana ? Cyangwa se dukeneye kugenza nka bamwe bitwaza inzandiko zibashingana iwanyu, cyangwa aho mubohereje ?

2Ibaruwa idushingana ni mwe, ikaba kandi yanditse mu mutima wacu, izwi kandi isomwa na bose.

3Biragaragara rwose ko muri urwandiko rwa Kristu yandikishije umurimo wacu, rutandikishijwe wino ahubwo Roho w’Imana Nyirubuzima, atari ku bisate by’amabuye, ahubwo rwanditswe ku mitima y’abantu.

4Ngicyo icyizere dufitiye Imana ku bwa Kristu.

5Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana.

6Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima.

7Niba gushingwa ubutumwa butarindaga urupfu, busharazwe ku bisate by’amabuye, kwaramuhesheje ikuzo ringana rityo kugeza aho Abayisraheli badahangara kureba uruhanga rwa Musa, kubera ububengerane bw’akanya gato bwo mu maso he,

8bishoboka bite ko uwashinzwe ubutumwa bwa Roho atamutambukije kure ikuzo ?

9Ubwo ubutumwa bwavanyeho ubucibwe bwagize ikuzo, ubutumwa bugeza ku butungane busumbijeho kure ikuzo risesuye.

10Uko byamera kose, ibyahoranye ikuzo, byarayoyotse, ubigereranyije n’ibifite ikuzo rihanitse ryo kuri ubu.

11Niba rero ibyamaze akanya gato byarahawe ikuzo, bishoboka bite ko ibigenewe guhoraho, bitarushaho kugira ikuzo?

12Kuba rero dufite ayo mizero, bituma tudahungabana.

13Ntitumeze nka Musa wipfukaga igitambaro mu maso ngo Abayisraheli batabona uko ikuzo rimweyurukaho.

14Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko ! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho.

15Mu by’ukuri, kugeza magingo aya, uko basoma ibya Musa, hari nk’igihu kibambitse ku mutima wabo.

16Uwo mubambiko uzavanwaho n’uko bagaruriye Nyagasani umutima wabo.

17Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho, kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure.

18Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help