Umubwiriza 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gukorana ubwitonzi n’ubutwari

1Jugunya umugati wawe hejuru y’amazi amaherezo uzakugarukira.

2Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi.

3Iyo ibicu birese imvura, biyicuburira ku isi. Igiti, cyagwa mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kikubise ni ho kiguma.

4Uwakwishinga umuyaga, ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura.

5Nk’uko utazi umwuka ubeshaho inda y’umugore utwite, ni na ko utazi uko Imana yaremye byose.

6Ujye uhera mu gitondo ubiba imbuto yawe, ugeze nimugoroba utaruhutse, kuko utazi ikizaguhira, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa se niba byombi ari mahire.

Kwishimira ubuzima

7Urumuri ni rwiza, kandi amaso anyurwa no kubona izuba.

8Niba umuntu arambye imyaka myinshi, yose ajye ayishimamo, atekereze iminsi y’amakuba, kuko izaza ari myinshi. Ibitubaho byose ni impfabusa.

9Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza.

10Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help