1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nimuboroge muvuga muti ’Mbega umunsi!’
3Kuko umunsi wegereje, umunsi w’Uhoraho ukaba uri hafi. Uzaba umunsi ubuditse ibihu, icyo gihe amahanga azaba asakiwe.
4Inkota izayogoza Misiri, igihugu cya Kushi kizashya ubwoba, igihe intumbi zizaba zararikwa mu Misiri, bakayinyaga ubukire bwayo n’imfatiro zayo zikarimburwa.
5Kushi, Puti na Ludi, Arabiya yose, Kubi n’abatuye ibihugu byunze ubumwe bose bazicishwa inkota.
6Dore uko Uhoraho avuga: Abari bashyigikiye Misiri bazacisha make, ubwirasi bushingiye ku mbaraga buyoyoke; guhera i Megidoli kugeza i Siyeni — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bazashirira ku nkota.
7Bazarimburwa kimwe n’ibihugu byarimbuwe, imigi yabo ibarirwe mu yasenyaguritse.
8Nuko bazamenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzateza Misiri inkongi y’umuriro, n’abayishyigikiye bose nkabahashya.
9Uwo munsi, nzohereza itumwa mu mato, zijye guhungabanya umutekano muri Kushi; abayituye bazashya ubwoba, kuri uwo munsi wa Misiri. Ni koko kandi, ngibi biregereje!
10Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Nzatsemba imbaga y’Abanyamisiri mbigirishije ukuboko kwa Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni.
11We n’abantu be b’ababisha kurusha andi mahanga, bazazanwa no kuyogoza igihugu. Bazakura inkota barwanye Misiri, igihugu bacyuzuzemo intumbi.
12Nzakamya inzuzi za Misiri, igihugu nkigurishe n’abagome; ntsembe igihugu n’ibyo gitunze byose mbigirishije ukuboko kw’abanyamahanga. Jyewe Uhoraho ndabivuze.
13Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Ngiye gutsemba burundu ibigirwamana, mvaneho ibishushanyo by’i Nofu; ndetse nta n’igikomangoma kizongera kubaho ukundi mu gihugu cya Misiri. Ngiye guteza ubwoba igihugu cya Misiri.
14Nzayogoza Patorosi, Sowani nyiteze inkongi y’umuriro, naho umugi wa No nywucire uruwukwiye.
15Nzamarira uburakari bwanjye kuri Sini, ikigo gikomeye cyo mu Misiri; nzatsembe n’imbaga itabarika yo muri uwo mugi wa No.
16Igihugu cya Misiri nzagiteza inkongi y’umuriro; i Sini bagire umubabaro ukomeye, umugi wa No nywucemo icyuho, naho Nofu amazi ayisenderemo.
17Abasore b’i Oni n’i Pibezeti bazicishwa inkota, n’imigi ubwayo izatwarwe bunyago.
18I Tafunesi umuseke ntuzakeba, igihe nzaba nakuyeho uburetwa bwa Misiri, n’ubwibone baterwa n’imbaraga zayo bukarangira. Igicu kizayibundikira, maze abakobwa bayo bajyanwe bunyago.
19Nguko uko nzacira Misiri uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»
20Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati
21«Mwana w’umuntu, navunaguye ukuboko kwa Farawo, umwami wa Misiri, none dore nta n’umwe watekereje komora igikomere cye ngo agipfuke, kugira ngo nibura yongere kugira imbaraga zo kurwanisha inkota.
22Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kwibasira Farawo, umwami wa Misiri, muvunagure amaboko yombi, ukwari kuzima kimwe n’ukwavunitse, maze muteshe inkota iri mu kiganza cye, yiture hasi.
23Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu.
24Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, nshyire inkota yanjye mu kiganza cye. Nzavunagura amaboko ya Farawo maze azacure umuborogo boshye ujya gupfa.
25Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, naho aya Farawo azacike intege; bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nashyize inkota yanjye mu biganza by’umwami w’i Babiloni, akayibangura ngo arwanye igihugu cya Misiri.
26Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.