Icya kabiri cy'Abami 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hezekiya ahanuza Izayi(Iz 37.1–9)

1Umwami Hezekiya amaze kubumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho.

2Ubwo yohereza Eliyakimu umutegeka w’ingoro, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi,

3baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa! Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara!

4Uwazana ngo Uhoraho, Imana yawe, yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe na shebuja, umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana Ihoraho. Icyazana ngo Uhoraho, Imana yawe, ibahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»

5Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi,

6arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Abanyashuru, bantuka.

7Nzamushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’»

8Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga.

9Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise iyi nkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!»

Ibaruwa Senakeribu yandikiye Hezekiya(Iz 37.9–20; 2 Matek 32.17)

Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, umwami wa Yuda, ngo bamubwire bati

10«Imana yawe wizera cyane ntizagushuke, ngo ikwizeze ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru!

11Wowe ubwawe uzi uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka?

12Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije?

13Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layiri, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?»

14Hezekiya yakira ibaruwa ashyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho,

15maze asenga Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana y’Abayisraheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.

16Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso witegereze, wumve amagambo y’ibitutsi by’intumwa za Senakeribu, wowe Mana Nzima.

17Mu by’ukuri koko, Nyagasani, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo,

18batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma abami b’Abanyashuru babirimbura.

19None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine!»

Izayi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy’Uhoraho(Iz 37.21–35)

20Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Nanyuzwe n’amasengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru.

21Dore rero icyo Uhoraho amutangajeho:

«Umwari, umukobwa w’i Siyoni

aragusuzuguye, aragusetse;

umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe.

22Ni nde watutse ukamwandagaza?

Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro?

Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli!

23Watutse Uhoraho ukoresheje intumwa zawe,

uvuga uti ’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara,

narazamutse ngera mu mpinga y’imisozi,

mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani,

ntemayo amashami y’amasederi

n’imizonobari miremire cyane,

ngera mu mpinga y’imisozi

no mu mashyamba ahatwikiriye.

24Mu mahanga nahafukuye amariba,

nywa amazi y’aho;

nkamya inzuzi zose zo mu Misiri,

nzikandagijemo ibirenge byanye.’

25Rwose ubwo ntuzi ko uwo mugambi

nari nywufite kuva kera kose,

ko kuva kera na kare nari narawuteganije,

none ubu nkaba ngiye kuwuzuza?

Icyo wowe ushoboye,

ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye.

26Abaturage b’aho bafite intege nke,

bakutse umutima, bashobewe;

bameze nk’icyatsi cyo mu mirima,

nk’akanyatsi ko mu busitani.

Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu,

cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto.

27Wowe ariko, waba wicaye,

usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi.

28Ubwo rero wanyiteyeho hejuru,

agasuzuguro kawe kakangeraho;

amazuru yawe nzayafungisha

icyuma,

maze ngushyire umurunga mu kanwa,

nzagutera gusubira iwawe,

ngucishije mu nzira wanyuzemo

uza.»

29(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya, ati) Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.

30Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazororoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo,

31kuko i Yeruzalemu hazasohoka abazaba basigaye, no ku musozi wa Siyoni hasohoke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’umwete w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

32Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya, avugira ku mwami w’Abanyashuru, ati

’Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi,

ntazanategeka abitwaje ingabo

kuwuhangara,

n’imbere y’inkike zawo, ntazaharunda igitaka.

33Inzira yanyuze aza,

ni yo izamusubizayo,

ntazagera muri uyu murwa,

ni ko mvuze, Jye Uhoraho.

34Nzarinda uyu murwa nywukize,

mbigiriye jye ubwanjye,

n’umugaragu wanjye Dawudi.’»

Senakeribu asubira mu gihugu cye, akahicirwa(Iz 37.3, 36–38; 2 Matek 32.21–22)

35Mu ijoro rikurikiraho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo.

36Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi agumayo.

37Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adarameleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help