1Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura.
2Naho Yuda we, yaruse abavandimwe be kandi kuri we havutse igikomangoma, nyamara uburenganzira bw’umwana w’imfura bwakomeje kuba ubwa Yozefu.
3Bene Rubeni, imfura ya Israheli, ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.
4Abakomoka kuri Yoweli uko bakurikiranye, ni Shemaya, Gogi, Shimeyi,
5Mika, Reyaya, Behali,
6Beyera wanyazwe na Tegalati‐Falazari, umwami w’Ashuru. Yoweli uwo yari igikomangoma muri bene Rubeni.
7Abavandimwe be, hakurikijwe imiryango yabo uko yanditswe mu irondora ry’ibisekuruza, ni Yeweli wari umutware, Zekariyahu,
8na Bela mwene Azazi, mwene Shema, mwene Yoweli.
Bene Rubeni bari batuye kuva i Aroweri kugera kuri Nebo na Behali‐Mewoni.
9Iburasirazuba, bari batuye kuva ku ruzi rwa Efurati kugera ku butayu, kuko amatungo yabo yari menshi mu gihugu cya Gilihadi.
10Mu gihe cya Sawuli barwana n’Abahaguri barabica, maze batura mu mahema yabo ku butaka bwose bw’iburasirazuba bwa Gilihadi.
Abakomoka kuri Gadi11Bene Gadi batura babitegeye mu gihugu cya Bashani kugeza i Salika:
12umukuru yari Yoweli, uwa kabiri ari Shafamu, hakurikiraho Yenayi na Shafati i Bashani.
13Abavandimwe babo, hakurikijwe imiryango yabo, bari Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi: bari barindwi.
14Ngaba bene Abihayili, umuhungu wa Huri, mwene Yarowa, mwene Gilihadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshishayi, mwene Yahudo, mwene Buzi.
15Ahi mwene Abudiyeli, mwene Guni, yari umutware w’imiryango yabo.
16Bari batuye muri Gilihadi, muri Bashani no mu nsisiro zaho, mu bwatsi bwose bw’i Sharoni kugera ku mipaka yayo.
17Bose babaruwe mu gihe cya Yotamu, umwami wa Yuda, no mu gihe cya Yerobowamu, umwami wa Israheli.
18Bene Rubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari barimo abagabo b’intwari bitwaza ingabo n’inkota, barashisha imiheto kandi bazi iby’intambara — abashoboraga kujya ku rugamba bari abagabo ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu.
19Barwanyije Abahaguri i Yaturi, i Nafishi, i Nodabu.
20Baratabawe, maze Abahaguri batabwa mu maboko yabo hamwe n’abo bari kumwe bose, kuko mu gihe barwanaga batakambiye Imana irabumva kubera ko bari bayifitiye icyizere.
21Bafata amatungo yabo: yari ingamiya ibihumbi mirongo itanu, amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, indogobe ibihumbi bibiri, ndetse n’abantu ibihumbi ijana.
22Abantu benshi baratsindwa, baricwa, kuko Uhoraho yari yiyoboreye urwo rugamba. Babazungura mu byabo kugeza ubwo bajyanywe bunyago.
Abakomoka kuri Manase hakurya ya Yorudani23Abantu b’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bari batuye mu gihugu kiva kuri Bashani kikagera kuri Behali‐Herimoni, Seniri n’umusozi wa Herimoni: bari benshi rwose.
24Ngaba abatware b’amazu yabo: ni Eferi, Yisheyi, Eliyeli, Azuriyeli, Yirimeya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abagabo b’intwari, bakaba n’ibirangirire, kandi ni bo batwaraga amazu yabo.
25Nyamara bahemukiye Imana y’abasekuruza babo, bararikira imana z’abanyamahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere yabo.
26Nuko Imana y’Abayisraheli ibaterereza Pulu, umwami w’Abanyashuru, na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, banyaga Abarubeni, n’Abagadi, n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babajyana i Hala, i Habori, no ku ruzi rwa Gozani, na n’ubu baracyariyo.
Abakomoka kuri Levi: Abaherezabitambo bakuru27Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari.
28Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli.
29Bene Amuramu ni Aroni, Musa na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.
30Eleyazari abyara Pinehasi; Pinehasi abyara Abishuwa;
31Abishuwa abyara Buki; Buki abyara Uzi;
32Uzi abyara Zerahiya; Zerahiya abyara Merayoti;
33Merayoti abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi;
34Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Ahimasi;
35Ahimasi abyara Azariya; Azariya abyara Yohanani;
36Yohanani abyara Azariya. Ni we wabaye umuherezabitambo mu Ngoro Salomoni yubatse i Yeruzalemu.
37Azariya abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi;
38Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Shalumi;
39Shalumi abyara Hilikiya; Hilikiya abyara Azariya;
40Azariya abyara Seraya; Seraya abyara Yehosadaki;
41Yehosadaki yagiye igihe Uhoraho abateje Nebukadinetsari, akanajyana bunyago Yuda na Yeruzalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.