1Gorigiya afata abantu ibihumbi bitanu bagenza amaguru, n’abandi b’intwari igihumbi b’abanyamafarasi, maze iryo tsinda rigenda nijoro,
2ari ukugira ngo batere mu ngando y’Abayahudi, babice babatunguye. Abantu bo mu kigo bamubera ibyitso.
3Yuda ngo abyumve, ahagurukana n’abantu be b’intwari, kugira ngo arwanye igitero cy’ingabo z’umwami cyari Emawusi,
4mu gihe ingabo zacyo zikinyanyagiye inyuma y’ingando yazo.
5Gorigiya na we uko yakageze nijoro ku ngando ya Yuda, ntiyagira n’umwe ahasanga maze atangira gushakira Abayahudi mu misozi, kuko yibwiraga ati «Bariho baraduhunga.»
6Bukeye, Yuda aba ageze mu kibaya ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu. Cyakora ntibari bafite intwaro n’inkota nk’uko babyifuzaga.
7Babonaga ingando y’abanyamahanga ikomeye kandi yirinze, ikikijwe n’abanyamafarasi, mbese abantu bamenyereye intambara.
8Nuko Yuda abwira abantu be ati «Ntimubatinyire ubwinshi bwabo cyangwa ngo mukangwe n’imirindi yabo.
9Nimwibuke uko abasekuruza bacu bakijijwe ku Nyanja itukura, igihe Farawo yari abahomereye n’igitero.
10None rero, nimucyo dutakambire Nyir’ijuru: niba adushaka, aribuka Isezerano yagiranye n’abasekuruza bacu, maze uyu munsi ajanjagure kiriya gitero mureba imbere yacu.
11Bityo, amahanga yose azamenye ko hariho Utabara kandi agakiza Israheli.»
12Abanyamahanga ngo bubure amaso babona Abayahudi barabateye,
13bahera ko basohoka mu ngando ngo babarwanye. Abantu ba Yuda bavuza akarumbeti,
14maze ruhera ko rurambikana. Abanyamahanga baraneshwa, bahunga bagana ku kibaya,
15ariko abanzi bose bari inyuma bashirira ku bugi bw’inkota. Bakomeza kubakurikirana kugera i Gazara no mu bibaya by’Idumeya, ibya Azoto n’ibya Yaminiya; hagwa abantu bagera ku bihumbi bitatu.
16Yuda avuye kubirukana we n’abantu be,
17abwira rubanda ati «Ntimushimishwe n’iminyago yonyine, kuko indi ntambara itwugarije.
18Dore Gorigiya n’igitero cye bari mu misozi iri hafi yacu, bararekereje. None rero, nimushinge ibirindiro imbere y’abanzi bacu, mubarwanye; hanyuma mubone ubutwara iminyago nta cyo mwishisha.»
19Yuda akimara kubabwira ibyo, babona umutwe umwe wa cya gitero urungurukira mu mpinga y’umusozi.
20Ni bwo babonye ko ababo bahunze n’ingando ikaba yahindutse umuyonga: kuko umwotsi wari ugicumbeka ari wo wabyerekanaga,
21maze bituma bakuka umutima. Ngo bakubite amaso cya gitero cya Yuda cyari mu kibaya kiteguye urugamba,
22bahungira bose mu gihugu cy’Abafilisiti.
23Nuko Yuda arahindukira asahura ingando, bahakura zahabu na feza n’ibiceri byinshi, imyenda y’imihemba n’iy’isine, n’ubundi bukire bwinshi.
24Abayahudi batabarukaga basingiza kandi bashimira Nyir’ijuru bavuga bati «Ni mwiza kandi impuhwe ze zihoraho iteka!»
25Uwo munsi ubera Israheli ikimenyetso cy’ubucunguzi bukomeye.
26Abanyamahanga bari barokotse bajya kumenyesha Liziya uko byari byagenze.
27Nuko iyo nkuru imutera ubwoba kandi imuca intege, kuko bitagendekeye Israheli uko we yabyifuzaga, bikaba binanyuranye n’ibyo umwami yari yamutegetse.
Igitero cya mbere cya Liziya(2 Mak 11.1–12)28Mu mwaka ukurikiyeho, Liziya akoranya abantu ibihumbi mirongo itandatu b’intwari, n’abanyamafarasi ibihumbi bitanu ngo noneho ahashye Abayahudi.
29Baza muri Idumeya, maze baca ingando i Betishuri. Yuda na we arabasanganira ari kumwe n’abantu ibihumbi cumi.
30Abonye ko icyo gitero gikomeye, atakamba agira ati «Shimirwa Mukiza wa Israheli, wowe wajanjaguje ikiganza cy’umugaragu wawe Dawudi igitero cy’umurwanyi w’igihangange, ingando y’Abafilisiti ukayigabiza Yonatani mwene Sawuli, n’uwamutwazaga intwaro ze.
31Ndakwinginze na none ngo ubigenze utyo, ushyire kiriya gitero mu maboko ya Israheli, umuryango wawe; bagire isoni z’ingabo zabo n’abanyamafarasi babo.
32Bateze ubwoba, ubavanemo icyizere bafitiye ingabo zabo, bityo bacibwe intege no gutekereza ko bashobora gutsindwa.
33Batsembeshe inkota y’abagukunda, maze abazi izina ryawe bose bagusingirize mu ndirimbo!»
34Nuko ruherako rwambikana, umuntu ku wundi, hagwa abantu bagera ku bihumbi bitanu mu ngabo za Liziya.
35Liziya ngo abone ko ingabo ze zikangaranye, n’ubutwari bw’ingabo za Yuda zari ziyemeje gukira cyangwa zigapfa gitwari, afata inzira ajya i Antiyokiya, ahavana abanyamahanga kugira ngo azagaruke muri Yudeya n’igitero kiruta ubwinshi icya mbere.
Ihumanurwa ry’Ingoro no kuyegurira Imana36Nuko Yuda n’abavandimwe be baravuga bati «Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumanura Ingoro no kuyegurira Imana.»
37Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni.
38Ngo bahagere basanga ahantu hatagatifu harabaye amatongo, urutambiro rwarandavuye, inzugi barazitwitse, mu bikari harameze ibihuru nk’ibyo mu ishyamba cyangwa ku musozi, n’ibyumba barabishenye.
39Bahera ko bashishimura imyambaro yabo, bajya mu cyunamo kandi bisiga ivu mu mutwe.
40Bagwa bubitse uruhanga ku butaka, maze ku kimenyetso cy’akarumbeti barangurura amajwi barangamiye ijuru.
41Yuda ategeka abantu kurwanya abari batuye mu kigo, kugeza ubwo arangije gusukura Ingoro.
42Ibyo birangiye, atoranya abaherezabitambo batarangwaho ubwandu kandi bazwiho ishyaka ry’Amategeko,
43bahumanura Ingoro, n’amabuye yanduye bayahirikira mu ngarani.
44Ariko basigara bibaza icyo bagomba gukora ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa rwari rwarandavuye,
45bityo baza kugera ku mwanzuro ushimishije wo kurusenya ngo hato rutazabakoza isoni, kubera ko abanyamahanga baruhumanyije. Nuko bararusenya,
46amabuye yarwo bayarunda ahantu hatunganye ku musozi Ingoro yari yubatseho, mu gihe bagitegereje ko haza umuhanuzi wagira icyo avuga ku biyerekeyeho.
47Hanyuma bazana amabuye atabajwe, uko Amategeko yabivugaga, maze bayubakisha urundi rutambiro rushya, rumeze nk’urwa mbere.
48Basana Ingoro, n’imbere hayo, basukura no mu bikari byayo.
49Bamaze gukora ibindi bikoresho bitagatifu, binjiza mu Ngoro igitereko cy’amatara, bashyiraho n’urutambiro rw’imibavu n’ameza.
50Batwikira ububani ku rutambiro, bacana n’amatara yo ku gitereko, amurikira Ingoro yose.
51Bashyira imigati ku meza, bamanika n’imyenda maze barangiza batyo imirimo bari batangiye.
52Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’icyenda, ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cyenda — ari ko Kisilewu — babyuka mu museso
53maze batura igitambo gitegetswe ku rutambiro rushya rw’ibitambo bitwikwa bari bubatse.
54Urutambiro barutaha mu majwi y’indirimbo, y’inanga z’amoko yose n’ay’ibyuma birangira, ibyo bibera igihe kimwe no ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bandavujeho urutambiro rwa mbere.
55Rubanda rwose rurapfukama rurasenga, berekeza ibisingizo byabo kuri Nyir’ijuru wabahaye gutsinda.
56Mu minsi umunani yose, begurira Imana urutambiro, baturana umunezero ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubumwe n’ibyo gushimira.
57Urukuta rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba ya zahabu n’indi mitako, bongera gusana imiryango, n’ibyumba babishyiraho inzugi.
58Rubanda rwose rusabwa n’ibyishimo, isoni bari baratewe n’abanyamahanga zirasibangana.
59Nuko Yuda hamwe n’abavandimwe be, n’ikoraniro ryose rya Israheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya ihimbazwa mu gihe cyayo buri mwaka, ibirori bikamara iminsi munani mu byishimo no mu munezero, kuva ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu.
60Icyo gihe, bakikiza inkike ndende n’iminara ikomeye impande zose z’umusozi wa Siyoni, ngo hato amahanga atazavaho yongera gukoza ikirenge aho hantu.
61Nuko Yuda ahashyira abarinzi bo kuharinda; akomeza na Betishuri kugira ngo rubanda rugire ikigo cyo kururinda, ahateganye na Idumeya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.