1Ahasigaye, bavandimwe, mudusabire kugira ngo ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu.
2Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose.
3Nyagasani ni indahemuka: azabakomeza, abarinde Nyakibi.
4Kandi ku bwa Nyagasani ntidushidikanya ko ibyo tubategeka, mubikora mukazanabikomeza.
5Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu.
Buri wese agomba gukora6Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi, udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho.
7Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu,
8nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.
9Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza.
10Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!»
11None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose.
12Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo.
13Namwe, bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza.
14Niba kandi hari utumvira ibyo tuvuze muri iyi baruwa, muramumenye, mumugendere kure, kugira ngo akorwe n’isoni.
15Icyakora ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mumugire inama bya kivandimwe.
Gusezera16Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese.
17Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe: ni uko nandika!
18Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.