Abanyaroma 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Twebwe abakomeye tugomba kugoboka intege nke z’abadashoboye, aho kwishimira gusa ibitworoheye.

2Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, akore icyiza cyose cyamukomeza.

3Kuko na Kristu atakoze icyamushimishaga gusa, nk’uko byanditswe ngo «Ibitutsi by’abagutukaga byanguyeho.»

4Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo.

5Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka,

6kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.

Kwakirana kivandimwe

7Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana.

8Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe.

9Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe».

10kandi ngo «Mahanga, nimwishimane n’umuryango we».

11nanone ngo «Mahanga mwese, nimusingize Nyagasani; miryango mwese, nimumuhimbaze.»

12Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»

; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera

13Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.

Ubutumwa bwa Pawulo

14Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana.

15Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse, nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire n’Imana

16yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana.

17Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana.

18Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa,

19mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho, kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu.

20Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi,

21nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamwumvise bazamumenya.»

Imigambi ya Pawulo

22Ngicyo icyambujije kenshi kuza iwanyu.

23None ubu ngubu, ubwo ntagifite ahandi nshigaje mu birere by’ino, nkaba kandi narifuje kuza iwanyu kuva imyaka n’imyaka,

24igihe nzerekeza muri Hispaniya . . . Koko rero ndizera kuzababona mpita, nyuma mukamperekeza, maze kubashira urukumbuzi ho gato.

25Ubu ngubu ariko ngiye i Yeruzalemu kwita ku batagatifujwe.

26Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.

27Koko rero barabyiyemeje kandi barabibagombaga. Kuko niba amahanga yarasangiye na bo ibyiza byabo by’umutima, agomba kubafashisha ibyiza by’umubiri.

28Ibyo rero nimbirangiza, maze kubashyikiriza ku mugaragaro uwo musaruro, nzabanyuraho njya muri Hispaniya.

29Kandi nzi ko ninza iwanyu, nzazana umugisha wose wa Kristu.

30Bavandimwe kandi, ndabinginga ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu no ku bw’urukundo rwa Roho Mutagatifu, ngo muntabaze amasengesho munturira Imana,

31kugira ngo nkire abo mu Yudeya batemera, maze imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izanyure abatagatifujwe;

32bityo nshobore kuza iwanyu nishimye, maze Imana nibishaka, nzaruhukane namwe.

33Imana, Yo soko y’amahoro, nibane namwe mwese! Amen.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help