Tobi 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko numva ndashavuye cyane, nsuhuza umutima, ndaturika ndarira; mperako mvuga iri sengesho ryuje amaganya, ngira nti

2«Uhoraho, uri intabera, kandi n’ibikorwa byawe byose biraboneye. Inzira zawe zose ni ubudahemuka n’ukuri, ni wowe ucira isi urubanza.

3None rero ubu, Nyagasani, nyibuka unyitegereze; ntumpanire ibyaha byanjye n’amafuti yanjye, habe n’ibyo abasokuruza banjye bagukoreye.

4Baragucumuriye basuzugura amategeko yawe, uduteza abasahuzi, urupfu hamwe no kujyanwa bunyago, udukwiza imishwaro mu mahanga menshi, maze baduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani, baratunnyega.

5Ni koko, imanza ugiye kuncira kubera ibyaha byanjye ni nyinshi kandi ntizibera, kuko tutakurikije amategeko yawe kandi ntitugendere mu nzira y’ubutungane imbere yawe.

6None rero, wowe unkoreshe uko wishakiye; utegeke akuka gahere, unkure kuri iyi si, mpinduke igitaka! Koko kandi icyandutira byose ni uko napfa sinongere kubaho, kuko nshengurwa n’agahinda ko kumva bansebya, kandi bambeshyera. Nyagasani, tegeka mve muri aka kaga, ndeka nigire mu buruhukiro budashira. Nyagasani, ntumpishe uruhanga rwawe, kuko ikiruta kuri jye ari uko napfa, aho kubaho mu makuba nk’aya ngaya, kandi narambiwe guhora numva bantuka.»

Sara atukwa n’umuja wa se

7Uwo munsi nyine, Sara umukobwa wa Raguweli wari utuye i Ekibatani mu Bumedi, na we yumva umwe mu baja ba se aramututse.

8Koko kandi, Sara uwo yari yarashatse abagabo barindwi, ariko Asimode, ya roho mbi isumbya izindi ubugome, ibica bose batararyamana na we. Nuko uwo muja aramubwira ati «Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore umaze kugira barindwi, ariko nta n’umwe muri kumwe!

9Niba abagabo bawe barashize se, ni cyo cyatuma utuburagiza? Uragende ubasange, ntugasige imbuto, kaba agahungu cyangwa se agakobwa!»

10Uwo munsi umutima wa Sara urashavura cyane, amarira arisesa, maze arazamuka ajya hejuru mu cyumba cya se, ndetse ashaka no kwimanika. Ariko arakomeza aratekereza, nuko aribwira ati «Byazatuma bannyega data, bamubwira ngo ’Wari ufite umukobwa umwe gusa wakundaga cyane, maze ibyago bye bituma yimanika!’ Bityo azasazane agahinda akajyane ikuzimu. Ikiruta ni uko jyewe ntakwiyahura, ahubwo nkinginga Uhoraho ngo mpfe, maze sinzongere kumva banshinyagurira.»

11Muri ako kanya, Sara arambura amaboko ayerekeje mu idirishya, maze asenga agira ati «Uragasingizwa, Mana Nyir’impuhwe; izina ryawe riragahora risingizwa iteka, n’ibyo waremye nibiguhe impundu ubuziraherezo!

12None ubu dore nubuye amaso, n’uruhanga rwanjye ni wowe rurangamiye.

13Utegeke ntabaruke mve kuri iyi si, noye kuzongera kumva bantuka ukundi.

14Urabizi, Mutegetsi, sinigeze nkorana ikibi n’umugabo,

15kandi sinitesheje agaciro; izina rya data sinarisebeje muri iki gihugu nazanywemo bunyago. Data yambyaye ndi umwe, ndi ikinege, nta wundi mwana afite uzamuzungura, nta n’umuvandimwe wa hafi, cyangwa se undi mwene wabo agira, ngo murindire azambere umugabo. None se ko maze kubapfusha ari barindwi, ndacyabereyeho iki kandi? Niba bitagushimishije ko napfa, Nyagasani, nibura tega ugutwi, wumve ibitutsi bantuka.»

Imana yumva isengesho rya Tobiti n’irya Sara

16Bidatinze, amasengesho yabo Imana iyumvira mu ikuzo ryayo,

17maze yohereza Rafayeli kubakiza bombi: yagombaga gukura bya bihu byererana ku maso ya Tobiti ngo arebe urumuri rw’Imana; naho Sara umukobwa wa Raguweli, akamwirukanamo ya roho mbi Asimode, maze akamushyingira Tobi, umuhungu wa Tobiti. Koko kandi, mu bamureshyaga bose, Tobi ni we wari ukwiye kumuhabwa mbere.

Muri ako kanya Tobiti ava mu rugo agaruka mu nzu; Sara, umukobwa wa Raguweli, na we aramanuka, ava muri cya cyumba cyo hejuru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help