Icya mbere cy'Amateka 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubuhanuzi bwa Natani(2 Sam 7.1–17)

1Dawudi amaze gutaha mu ngoro ye, yabwiye umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!»

2Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»

3Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo riti

4«Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo?

5Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nari ntuye mu mahema, nkava hamwe, njya ahandi.

6Ese mu gihe cyose najyaniranye n’Abayisraheli, hari ubwo nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye, nti: Kuki mutanyubakira inzu y’amasederi?

7None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho Nyir’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.

8Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.

9Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizazungaguzwa ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera,

10mbese nk’igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye. Nzagukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.

11N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe nyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe.

12Uwo ni we uzubakira inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.

13Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Sinzamukuraho umutima, nk’uko nazinutswe uwakubanjirije.

14Nzamugumisha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye ubuziraherezo, n’ingoma ye izakomere iteka ryose.’»

15Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.

Isengesho rya Dawudi(2 Sam 7.18–29)

16Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?

17None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Ibyo byose urabinkoreye, Nyagasani Uhoraho, nk’aho nabaye umuntu ukomeye cyane!

18Ubwo se Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe wakujije, Nyagasani Uhoraho?

19Ukurikije umugambi w’umutima wawe, Uhoraho, wagiriye umugaragu wawe ubuntu buhebuje umumenyesha ibyo byiza byose.

20Koko uri intagereranywa, Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose!

21Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi?

22Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ikubere iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yawo.

23None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye.

24Koko, iryo jambo ryawe rikomeze, maze izina ryawe rikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umushoborabyose ni Imana ya Israheli! Maze inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe!’

25Kuko ari wowe ubwawe, Mana yanjye, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho.

26Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe.

27Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help