1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu:
2mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Umugambi Imana yagize wo gukiza abantu3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,
Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose,
ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.
4Nguko uko yadutoreye muri We nyine,
mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose,
kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo,
turi intungane n’abaziranenge.
5Igena ityo mbere y’igihe,
ko tuzayibera abana yihitiyemo,
tubikesheje Yezu Kristu.
Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,
6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire
yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.
7Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye,
tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu,
ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,
8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.
9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo,
wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,
10ngo izawuzuze ibihe bigeze:
umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose
ku Mutware umwe rukumbi, Kristu,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
11Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe
ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,
12kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu,
tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.
13Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri,
ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera,
ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso
cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,
14ari na We musogongero w’umugabane twagenewe,
ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye,
ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.
Pawulo arabasabira15Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,
16ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye.
17Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose.
18Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe,
19mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera!
20Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru,
21hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza.
22«Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye».
kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya,23ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.