Mariko 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu agaburira abantu ibihumbi bine(Mt 15.32–39)

1Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y’abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati

2«Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo kurya.

3Nimbasezerera batariye, baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure.»

4Abigishwa be baramusubiza bati «Imigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?»

5Arababaza ati «Mufite imigati ingahe?» Bati «Irindwi.»

6Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze.

7Bayihereza imbaga. Bari bafite n’udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two.

8Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi!

9Ubwo kandi bari nk’ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera.

10Aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.

Yezu bamwaka ikimenyetso giturutse mu ijuru(Mt 16.1–4; Lk 11.16, 29)

11Abafarizayi baraza, maze batangira kumwiyenzaho bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja.

12Nuko asuhuza umutima, ati «Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona.»

13Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja.

Ubwenge buke bw’abigishwa(Mt 16.5–12; Lk 12.1)

14Abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato.

15Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.»

16Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite.

17Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye?

18Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka,

19igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni cumi n’ebyiri.»

20Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi.»

21Nuko arababwira ati «Na n’ubu ntimurasobanukirwa?»

Yezu akiza impumyi

22Ngo bagere i Betsayida, abantu bamuzanira impumyi, bamwingingira ko ayikoraho.

23Afata impumyi ukuboko, ayikura mu rusisiro, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho n’ibiganza, maze arayibaza ati «Hari icyo ubona?»

24Impumyi irambura amaso, iramusubiza iti «Ndabona abantu, barasa n’ibiti, ariko baragenda.»

25Yezu arongera ashyira ibiganza ku maso ye, undi atangira kubona bigaragara, arakira, abona neza ibintu byose uko biri.

26Nuko Yezu amwohereza iwe, amubwira ati «Ntiwinjire no mu rusisiro.»

Petero yemeza ko Yezu ari Kristu Mukiza(Mt 16.13–20; Lk 9.18–21)

27Yezu ajyana n’abigishwa be, agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira, abaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko ndi nde?»

28Baramusubiza bati «Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.»

29Ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu.»

30Nuko Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira.

Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka(Mt 16.21–23; Lk 9.22)

31Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu.

32Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana, atangira kumutonganya.

33We ariko arahindukira, maze areba abigishwa be, acyaha Petero, amubwira, ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»

Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu(Mt 16.24–28; Lk 9.23–27)

34Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!

35Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.

36Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki?

37Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?

38Koko rero, umuntu uzanyihakana agahinyura n’amagambo yanjye imbere ya bariya bantu b’abasambanyi kandi b’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika batagatifu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help