Ezekiyeli 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ezekiyeli atanga ikimenyetso cyo kujyanwa bunyago

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara.

3None rero, mwana w’umuntu, tegura umutwaro nk’uw’umuntu ujyanywe bunyago, maze ufate inzira ku manywa y’ihangu bose babireba. Uzahaguruke aha hantu uri, ugane ahandi, bose babireba; wenda ahari byazatuma bamenya ko ari inyoko y’ibirara.

4Uzegeranye ibintu byawe nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, ubigire ku manywa y’ihangu bose babireba, maze uzasohoke ku mugoroba mu maso yabo nk’uko abajyanywe bunyago babigenza.

5Uzacukure mu rukuta umwenge wo gusohokeramo bose babireba,

6ushyire umutwaro wawe ku rutugu, usohoke mu kabwibwi bose babireba; ariko kandi uzipfuke mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera umuryango wa Israheli ikimenyetso.»

7Nuko ngenza ntyo nkurikije itegeko nahawe : ku manywa y’ihangu negeranya ibintu byanjye nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, nimugoroba ncukura umwenge mu rukuta nkoresheje ikiganza; hanyuma mu kabwibwi ndasohoka n’umutwaro wanjye ku rutugu, bose babireba.

8Mu gitondo cya kare, Uhoraho ambwira iri jambo, ati

9«Mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli ni inyoko y’ibirara koko! Ntibanarushya bakubaza nibura ngo ’Ibyo ukora ni ibiki?’

10Noneho ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Uhoraho araburira abatuye i Yeruzalemu n’abo mu muryango wose wa Israheli, aho batuye hose.

11Unababwire kandi uti ’Mbabereye ikimenyetso; uko nabigenje ni ko namwe bazabagenzereza; bazabatwara babajyane bunyago.’

12Uw’igikomangoma uzaba abarimo, azashyira umutwaro we ku bitugu, maze igihe cy’akabwibwi azasohokere mu rukuta aho bazaba bacukuye ngo haboneke inzira, anipfuke mu maso kugira ngo atareba igihugu.

13Nzamutega umutego awugwemo, hanyuma mujyane i Babiloni mu gihugu cy’Abakalideya. Ntazareba icyo gihugu, ariko ni ho azagwa.

14Nzakwiza imishwaro abari bamukikije bose; abarinzi be n’ingabo ze maze mbakurikirane nitwaje inkota.

15Igihe nzaba nabakwije imishwaro mu mahanga, nkanabatatanyiriza mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho.

16Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’»

17Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

18«Mwana w’umuntu, uzarya umugati wawe uhinda umushyitsi, n’amazi yawe uyanywe utengurwa kandi ufite ishavu;

19maze ubwire abatuye igihugu uti ’Nyagasani Uhoraho arabwira abaturage ba Yeruzalemu batuye mu gihugu cya Israheli, ngo bazarya umugati wabo bashavuye, banywe amazi yabo bahinda umushyitsi, kuko igihugu kigiye kurimbuka ntihagire ikigisigaramo, bitewe n’urugomo rw’abagituye bose.

20Imigi yari ituwe izasenywa, igihugu gihinduke amatongo maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

Imigani ya rubanda

21Uhoraho ambwira iri jambo, ati

22«Mwana w’umuntu, mushaka kuvuga iki iyo muca uyu mugani mu gihugu cya Israheli ngo: Ibihe birahita, ibindi bigataha, ariko nta bonekerwa na rimwe ryujujwe ?

23Ahubwo ndetse ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Sinzongera kureka baca uwo mugani, ntuzasubirwamo ukundi mu gihugu cya Israheli.’ Ariko kandi unababwire uti ’Igihe kiregereje, maze ibonekerwa iryo ari ryo ryose ryuzuzwe.

24Ntihazongera kubaho ukundi amabonekerwa y’amafuti, cyangwa impanuro z’ibinyoma mu muryango wa Israheli,

25kuko jyewe Uhoraho ibyo mvuze byose birangira bidatinze. Igihe mukiriho, mwa nyoko y’ibirara mweuwo ni Uhoraho ubivuze — ijambo nzaba navuze nzaryuzuza.’»

26Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

27«Mwana w’umuntu, dore umuryango wa Israheli uriho uravuga ngo: Ibyo uriya muntu abona nta bwo ari ibya vuba, arahanura ibizaba bitinze mu bihe bizaza.

28None rero, babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nta jambo ryanjye rizongera gutinda — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko iryo mvuze rizataha.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help