1Igihe ahambuye ikashe ya karindwi, mu ijuru haratuza bimara nk’igice cy’isaha . . .
2Nuko mbona abamalayika barindwi bahagaze imbere y’Imana; bahabwa uturumbeti turindwi.
3Undi mumalayika araza, ahagarara iruhande rw’urutambiro, afite icyotero cya zahabu, maze ahabwa imibavu myinshi kugira ngo ayiture hamwe n’amasengesho y’abatagatifu bose, ku rutambiro rwa zahabu ruri imbere y’intebe y’ubwami.
4Umwotsi w’imibavu wacumbekeraga mu kiganza cy’uwo mumalayika, uzamuka imbere y’Imana, hamwe n’amasengesho y’abatagatifu.
5Nuko umumalayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro arahuye ku rutambiro, maze awumena ku isi: ubwo haba imihindagano nk’iy’inkuba, urusaku, imirabyo n’umutingito w’isi.
Uturumbeti dutandatu twa mbere6Noneho ba bamalayika barindwi bari bafite uturumbeti turindwi bitegura kutuvuza.
7Uwa mbere ngo avuze akarumbeti ke: urubura n’umuriro uvanze n’amaraso bigwa ku isi, maze igice cya gatatu cy’isi kirashya, n’igice cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibimera byose birakongoka.
8Umumalayika wa kabiri na we avuza akarumbeti ke: nuko ikintu kimeze nk’umusozi munini ugurumana kiroha mu nyanja, maze igice cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso;
9igice cya gatatu cy’ibiremwa biba mu nyanja kirapfa, n’igice cya gatatu cy’amato kirasenyuka.
10Hanyuma umumalayika wa gatatu avuza akarumbeti ke: nuko inyenyeri nini cyane ihanantuka mu ijuru igurumana nk’ifumba y’umuriro, igwira igice cya gatatu cy’inzuzi no ku masoko y’amazi.
11Iyo nyenyeri yitwaga «Ndurwe». Nuko igice cya gatatu cy’amazi gihinduka indurwe, kandi abantu benshi barapfa kubera amazi yari yakarishye.
12Umumalayika wa kane na we avuza akarumbeti ke: nuko igice cya gatatu cy’izuba, igice cya gatatu cy’ukwezi, n’igice cya gatatu cy’inyenyeri birakobana; kimwe cya gatatu cyabyo kirijima, ku buryo amanywa yatakaje igice cya gatatu cy’umucyo n’ijoro bikaba bityo.
13Nuko ndebye, numva ijwi rya kagoma yatambaga hejuru cyane mu kirere risakuza riti «Mwiyimbire! Mwiyimbire! Mwiyimbire abatuye isi, ku mpamvu y’umworomo w’uturumbeti tw’abamalayika batatu bagomba kongera kuvuza!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.