1Yoziya akorera i Yeruzalemu Pasika y’Uhoraho, nuko babaga abana b’intama za Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere.
2Yoziya ashyira abaherezabitambo mu mirimo yabo kandi abatera inkunga mu kazi ko mu Ngoro y’Uhoraho.
3Abalevi bari bashinzwe kwigisha Abayisraheli bose kandi bareguriwe Uhoraho, arababwira ati «Kuva igihe bashyize Ubushyinguro butagatifu mu Ngoro y’Uhoraho, Salomoni mwene Dawudi, umwami wa Israheli, yari yarubatse, ntimwongeye kubuheka ku ntugu zanyu. Ubu ngubu rero nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’umuryango wayo Israheli.
4Nimwigabanyemo imitwe mukurikije amazu yanyu, nk’uko inyandiko ya Dawudi, umwami wa Israheli, yabigennye, n’umuhungu we Salomoni akabibategeka.
5Mwebwe abalevi rero, mujye muhagarara ahantu hatagatifu, buri wese ari mu cyiciro cye kandi mwiteguye gufasha abavandimwe banyu bo muri rubanda, mukurikije inzu ya buri muntu.
6Nimubage intama za Pasika, mwitagatifuze kandi muzitegurire abavandimwe banyu kugira ngo bubahirize uyu munsi mukuru, bakurikije ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe na Musa.»
7Mu matungo magufi Yoziya aha rubanda abana b’intama n’abana b’ihene bagera ku bihumbi mirongo itatu, kugira ngo babibagire Pasika, yongeraho impfizi ibihumbi bitatu zivuye mu mutungo w’umwami.
8Abanyacyubahiro be, na bo babyishakiye, bafata mu matungo yabo, bayaha rubanda, abaherezabitambo n’abalevi. Hilikiyahu, Zekariyahu na Yehiyeli, abatware b’Ingoro y’Uhoraho, ni ko gutanga abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu, n’impfizi magana atatu, babiha abaherezabitambo ngo babibagire Pasika.
9Konaniyahu n’abavandimwe be Shemayahu, Netaneli, Hashabiyahu, Yehiyeli na Yozabadi bari abatware b’abalevi batanga abana b’intama ibihumbi bitanu n’impfizi magana atanu, babiha abalevi kugira ngo babibagire Pasika.
10Dore uko babigenjeje: abaherezabitambo kimwe n’abalevi bari bahagaze mu myanya yabo, buri muntu ari mu cyiciro cye, nk’uko byategetswe n’umwami.
11Babaga intama za Pasika, abaherezabitambo bagahabwa amaraso bakayamisha, naho abalevi bagakuraho uruhu.
12Amatungo maremare yari agenewe gutwikwa, yo bayashyira ukwayo, bayagabanya bakurikije amazu ya rubanda bari aho, kugira ngo bayature Uhoraho, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.
13Botsa intama za Pasika, naho ibindi biribwa bitagatifu babiteka mu byungo, mu masafuriya no mu nkono, maze bihutira kubigaburira rubanda rwose.
14Hanyuma abalevi bitegurira ibyabo n’iby’abaherezabitambo, kuko abaherezabitambo, bene Aroni, bari bakomeje guhereza ibitambo bitwikwa n’ingimbu kugera bwije; nuko abalevi bategura ibya Pasika, bateganya ibyabo ndetse n’iby’abaherezabitambo bene Aroni.
15Abaririmbyi bene Asafu bari bahagaze mu myanya yabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawudi, ari na ho Asafu, na Henani, na Yedutuni, umushishozi w’umwami, bari baberetse; na none abarinzi b’amarembo baguma kuri buri rembo. Ntibagombye guhagarika imirimo yabo kuko abavandimwe babo b’abalevi bari babateguriye ibibagenewe.
16Uwo munsi imihango yo gusingiza Uhoraho iratungana; bahimbaza Pasika kandi baturira ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho nk’uko byategetswe n’umwami Yoziya.
17Bityo Abayisraheli bari aho icyo gihe bahimbaza Pasika n’umunsi mukuru w’imigati idasembuwe mu minsi irindwi.
18Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika muri Israheli kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami n’umwe w’Abayisraheli wigeze ahimbaza Pasika nk’uko Yoziya, abaherezabitambo, abalevi, Abayuda bose n’Abayisraheli bari aho, n’abaturage b’i Yeruzalemu bayizihije.
19Iyo Pasika yabaye mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yoziya.
Iherezo ry’ingoma ya Yoziya(2 Bami 23.28–30)20Nyuma y’ibyo byose, Yoziya amaze gusana Ingoro y’Uhoraho, Neko, umwami wa Misiri, azamuka agana kuri Efurati agiye kurwanira i Karikemishi, nuko Yoziya aramusanganira.
21Neko amutumaho intumwa kumubaza ziti «Turapfa iki, Mwami wa Yuda? Nta bwo ari wowe nje gutera uyu munsi, ahubwo ni undi wundi nteye, kandi Imana yantegetse kwihuta. Reka kwiteranya n’Imana iri kumwe nanjye, hato itakurimbura.»
22Nyamara Yoziya ntiyahindura igitekerezo cye, kuko yari yiyemeje kurwana na we. Nuko ntiyita ku magambo ya Neko, kandi yari avuye ku Mana; nuko ashoreza urugamba mu kibaya cy’i Megido.
23Abanyamiheto barasa umwami Yoziya maze abwira abagaragu be, ati «Nimunjyane kuko numva merewe nabi.»
24Abagaragu be bamukura mu igare rye ry’intambara bamushyira mu rindi gare, maze bamujyana i Yeruzalemu, aba ari ho agwa. Umurambo we ushyingurwa mu irimbi ryarimo abasekuruza be, nuko Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu baririra Yoziya.
25Yeremiya ahimbira Yoziya indirimbo y’amaganya; ndetse abaririmbyi n’abaririmbyikazi na bo bahimbira Yoziya indirimbo z’amaganya ku buryo uwo muhango ukiriho n’ubu muri Israheli. Nuko izo ndirimbo bazandika mu bitabo by’Amaganya.
26Ibindi bigwi bya Yoziya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza bihuje n’ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho,
27mbese ibikorwa bye kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.