1Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho rya ! Icyo gitabo weretswe, kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.»
2Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya.
3Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.» Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki.
4Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye.
5Singutumye ku muryango uvuga ururimi rutumvikana cyangwa se rukomeye kurwumva, ahubwo ngutumye ku muryango wa Israheli.
6Si ku miryango myinshi ivuga ururimi rutumvikana, kandi rukomeye kurwumva ku buryo mutakumvikana — kuko iyo aba ari bo nari ngutumyeho bajyaga kukumva —
7nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye.
8None dore umutwe wawe nywukomeje nk’uwabo, n’agahanga kawe nk’akabo;
9ngukomeje nka diyama ikomeye kurusha urutare. Ntuzabatinye cyangwa ngo udagadwe imbere yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.»
10Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, amagambo yose nkubwira ujye uyakira mu mutima wawe, uyatege amatwi yawe yombi,
11maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’»
12Nuko ntwarwa n’umwuka, maze numva inyuma yanjye urusaku rw’umuririmo ukaze w’ijwi rigira riti «Uhoraho Nyirikuzo nasingirizwe mu Ngoro ye !»
13Urwo rusaku rwari urw’amababa y’ibinyabuzima yakubitanaga, urw’inziga zari iruhande rwabyo n’urw’induru ikaze.
14Hanyuma umwuka uranterura uranjyana, ngenda nshavuye kandi ntengurwa, ari na ko ikiganza cy’Uhoraho kinshikamiye bikomeye.
15Nuko ngera i Telabibu, aho abajyanywe bunyago bari batuye hafi y’uruzi rwa Kebari; marana na bo iminsi irindwi, meze nk’uwakutse umutima.
Umuhanuzi ashinzwe kuburira Israheli16Nyuma y’iminsi irindwi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati
17«Mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye.
18Nindamuka mbwiye umugome nti ’Ugiye gupfa’, maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
19Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n’imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.
20Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
21Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»
II. MBERE Y’UKO YERUZALEMU ITERWAEzekiyeli aba ikiragi22Ubwo nari aho ngaho, ububasha bw’Uhoraho bunsesekaraho maze arambwira ati «Haguruka ujye mu kibaya, mfite icyo mpakubwirira.»
23Nuko ndahaguruka nerekeza mu kibaya, mbona ikuzo ry’Uhoraho rihaganje, rimeze rwose nk’iryo nabonye ku nkombe y’uruzi rwa Kebari, maze nitura hasi nubamye.
24Ubwo umwuka unyinjiramo, urampagurutsa maze urambwira, uti «Genda wikingirane mu nzu.»
25Wungamo uti «Umva rero, mwana w’umuntu, abantu bagiye kugushyira ku ngoyi, bakubohe maze woye kuzongera kubasanga ukundi.
26Nanjye nzafatisha ururimi rwawe mu rusenge rw’akanwa, uzabe ikiragi ubutazasubira kubatonganya ukundi, kuko ari inyoko y’ibirara.
27Ariko igihe nzaba ngize icyo nkubwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka kandi niyirorerere, kuko ari inyoko yararutse.’
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.