1Binjiza Ubushyinguro bw’Imana maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye, hanyuma batura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro imbere y’Imana.
2Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha rubanda mu izina ry’Uhoraho.
3Hanyuma agaburira Abayisraheli bose, abagabo n’abagore; buri wese amuha akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’umuzabibu.
Abalevi baririmba ibisingizo by’Uhoraho4Dawudi ashyiraho bamwe mu balevi imbere y’Ubushyinguro kugira ngo bajye bibutsa ibigwi by’Uhoraho, Imana ya Israheli, bamusingize banamurate.
5Abo ni aba: Asafu w’umutware, Zekariya, umufasha we; hagakurikiraho Uziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matatiya, Eliyabu, Benayahu, Obededomu na Yehiyeli. Bari bafite inanga ntoya n’inini, naho Asafu yacurangaga ibyuma birangira.
6Abaherezabitambo Benayahu na Yahaziyeli ntibahwemaga kuvugiriza amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana.
7Ni uwo munsi Dawudi yategetse bwa mbere Asafu n’abavandimwe be gusingiza Uhoraho, muri aya magambo:
8Nimusingize Uhoraho, mwamamaze izina rye,
mumenyeshe amahanga ibigwi bye!
9Nimumuririmbire, mumukinire;
mwongere muvuge ibitangaza bye byose!
10Mwishimire izina rye ritagatifu,
kandi umutima w’abashakashaka Uhoraho unezerwe!
11Nimushakashake Uhoraho Nyir’ububasha,
mushake uruhanga rwe ubudahwema!
12Mwiyibutse ibintu by’agatangaza yakoze,
ibitangaza bye n’amateka amuva mu kanwa,
13mwebwe, bwoko bwa Israheli umugaragu we,
mwebwe, bene Yakobo intore ze!
14Ni we Uhoraho Imana yacu,
utegeka isi yose!
15Nimwiyibutse iteka isezerano rye,
itegeko yatanze mu bisekuruza igihumbi,
16isezerano yagiranye na Abrahamu,
rigakomezwa n’indahiro ya Izaki,
17akarigira ihame kuri Yakobo,
isezerano rihoraho ku Bayisraheli,
18igihe avuze ati «Nguhaye ubutaka bwa Kanahani;
ni wo munani ugabanye!»
19Icyo gihe bashoboraga kubarwa,
bari icigata ry’abantu binjiye mu gihugu,
20bazereraga mu bihugu no mu mahanga,
bakava hamwe bajya ahandi,
21ariko Uhoraho ntiyaretse hagira umuntu ubarenganya,
ahana abami kubera bo, ati
22«Ntimugakore ku ntore zanjye,
abahanuzi banjye ntimukabagirire nabi!»
23Isi yose, nimuririmbire Uhoraho!
Mwamamaze ugukiza kwe uko bukeye,
24mumenyeshe abanyamahanga icyubahiro cye,
mwogeze ibitangaza bye mu mahanga yose!
25Kuko Uhoraho akomeye kandi akwiye gusingizwa,
akaba ateye ubwoba kandi akaruta imana zose.
26Imana zose z’abanyamahanga ni ubusa,
Uhoraho ni we waremye ijuru!
27Icyubahiro n’igitinyiro biri mu ruhanga rwe;
imbaraga n’ubutungane bikaba iwe.
28Miryango y’amahanga, nimuhe Uhoraho,
nimumuhe icyubahiro n’imbaraga,
29izina rye murihe icyubahiro.
Muzane amaturo yanyu, muze imbere ye;
mwunamire Uhoraho, mu Ngoro ye ntagatifu!
30Namwe, isi yose nimuhinde umushyitsi imbere ye!
Koko yaremye isi, nta cyayinyeganyeza.
31Ijuru nirinezerwe, isi yishime,
mu mahanga nibavuge bati «Uhoraho ni Umwami!»
32Inyanja n’ibiyirimo byose nibyorome,
iby’imusozi byose nibyishime;
33ibiti byose by’amashyamba nibisabagizwe n’umunezero,
imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi!
34Nimuhimbaze Uhoraho kuko ari umugwaneza,
n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka ryose!
35Nimugire muti «Dukize, Mana y’umukiro wacu,
dukoranye udukure hagati y’amahanga,
kugira ngo duhimbaze izina ryawe ritagatifu,
twishimire kugusingiza.»
36Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli,
iteka ryose ubuziraherezo!
Nuko abantu bose baravuga bati «Amen! Alleluya!»
37Dawudi asiga aho, imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Asafu n’abavandimwe be bagombaga guhora bakorera imbere y’Ubushyinguro nk’uko byari itegeko rya buri munsi;
38ahasiga na Obededomu hamwe n’abavandimwe be mirongo itandatu n’umunani. Obededomu mwene Yedutuni na Hosa ni bo bari abanyanzugi.
39Dawudi asiga umuherezabitambo Sadoki hamwe n’abandi bavandimwe be b’abaherezabitambo imbere y’ihema ry’Uhoraho, mu isengero ry’ahirengeye i Gibewoni,
40kugira ngo mu gitondo na nimugoroba bajye batura ubutitsa Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rubigenewe, no kugira ngo bajye batunganya ibyanditswe mu itegeko Uhoraho yahaye Abayisraheli.
41Hamwe na bo hari Hemani na Yedutuni n’abasigaye mu bari batoranyijwe kandi bakavugwa mu mazina yabo ngo bahimbaze Uhoraho: «Kuko ubudahemuka bwe ari ubw’iteka ryose».
42Kandi, Hemani na Yedutuni bari kumwe na bo bafite amakondera n’ibyuma birangira n’ibyuma biherekeza indirimbo z’Imana. Bene Yedutuni bari bashinzwe irembo.
43Abantu bose bataha buri wese iwe, na Dawudi asubira iwe gusabira urugo rwe umugisha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.